Man Utd 1-2 Sevilla:Ntagishya gusezererwa muri Champions League –Mourinho

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 14/03/2018, Saa 10:43:17 Yasuwe inshuro 516

Ibitego 2 bya Wissam Ben Yedder winjiye mu kibuga asimbuye ni byo byahesheje intsinzi ikipe ya Sevilla ku kibuga cya Old Trafford.

Ikipe ya Manchester United yaje kuvamo itsinzwe na Sevilla ibitego 2-1 kuko umukino ubanza wari wabereye muri Esipanye warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

"Si ntekereza ko umukino wari mubi," uyu ni Umutoza Mourinho, utakaje muri 1/6 inshuro enye.

Yongeye ho:”Sinicuza nakoze neza ,abakinnyi bakoze ibyo basabwa,twagerageje ,twatakaje nguwo umupira w’amaguru ."

Mourinho yakomeje avuga ati:”Nicaye kuri iyi ntebe ubugira kabiri muri champions league nyuma yo gukuramo Manchester United muri 1/6 mu rugo i Old Trafford ,muri iyi ntebe hamwe na Porto (2004) na Real Madrid muri (2013)bavuyemo icyo gihe.

“Si ntekereza uko twakinnye byari bibi,ndatekereza ibyo twateguye n’uburyo twatangiye byari byiza .Sevilla ifite ikipe nziza bagumanaga umupira bafite abakinnyi bo hagati beza bashoboye .”

Manchester United ibaye ikipe ya 2 yo mu bwongereza isezerewe mu gihe kitarenze icyumweru kimwe,nyuma ya Tottenham yakuwemo na Juventus yo mu Butariyani,uyu munsi kandi Barcelona yo muri Esipanye irakira Chelsea FC yo mu Bwongereza umukino ubanza bari banganyije 1-1.

Chelsea FC itsinzwe yaba ibaye ikipe ya 3 yo mu Bwongereza isezerewe yatsinda ikaba iya 3 yo mu Bwongereza yinjiye muri ¼ cya champions league nyuma ya Manchester City na Liverpool.

Source:BBC SPORT


      

Tanga igitekerezo

-->