Leta irasabwa gusimbuza Pasiparumu ibibuga abana bakiniraho ku mashuri

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 12/11/2017, Saa 18:42:34 Yasuwe inshuro 246

Umunyamabanga mukuru muri Komite Olimpike Bizimana Domique yasabye Leta ko harebwa uburyo hongerwa ibibuga byo gukinirwaho mu mashuri abanza, aho kuri ubu ibi byasimbujwe n’indabo ndetse na passiparumu, ikintu kiri kudindiza iterambere rya siporo mu Rwanda.

Ibi, Bizimana Domique akaba yabitangaje nka kimwe mu byasabwe n’abitabiriye amahugurwa ku miyoborere ya siporo (Cours d’Administration Sportive) yari amaze iminsi akorwa n’abantu b’ingeri zitandukanye mu Rwanda nk’uko byanditswe na Ruhagoyacu.

Kuri iki kijyanye no gutegura abakinnyi, abitabiriye amahugurwa bahurije hamwe ko bigoye kuzamura abakiri bato mu Rwanda mu gihe nta hantu bafite ho gukinira, maze ni ko gufata umwanzuro ko bikwiye ko hashirwamo ingufu mu gushakira ibibuga abana bakiri bato biganjemo abiga mu mashuri abanza.

Ibi bikaba byaje gushimangirwa n’umunyamabanga mukuru muri Komite Olimpike Bizimana Dominique.

Yagize ati: “Nkuko mwabyumvise ishyirahamwe kugira ngo rigire gahunda nziza muri siporo riba rigomba uguhera hasi. Buriya rero hose guhera hasi bihera mu mashuri.

Kuri ubu dufite ikibazo ko mu mashuri yacu aho abana bakiniraga benshi bahateye pasiparumu ndetse n’indabo aho biba bibujijwe kuzikandagira”.

“Ni ikibazo rero kuko gahunda yacu yo gutangirira hasi iburizwamo kuko abana babura aho bakinira.

Turi gusaba Minispoc ngo muri gahunda za Leta bashyiremo ko ibigo bigira ibibuga, hahandi bateye za pasiparumu bashyiremo ibibuga abana babone aho bakinira”.


      

Tanga igitekerezo

-->