Kutaba hamwe kw’abakinnyi ni byo biteza Espoir FC gutsindwa-Ubuyobozi

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 7/12/2017, Saa 16:38:58 Yasuwe inshuro 1010

Ubuyobozi bw’ikipe ya Espoir buratangaza ko kutabaha hamwe kw’abakinnyi ari cyo kihishe inyuma yo kuba ikipe itarimo gushobora gutanga umusaruro.

Byatangajwe na Habyarimana Marcel, umuyobozi w’iyi kipe avuga ko igihe cyose abankinnyi badataha hamwe bizagira ingaruka, agasanga rero ari ikibazo gikwiye gufatirwa ingamba vuba cyane.

Yagize ati” Nubundundi iyo abantu bataba hamwe nta nubwo bahuza umugambi kuva ubu abakinyi bose bagomba kuba hamwe."

Kugeza ubu ikipe ya Espoir FC iri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona y’u Rwanda.

Hari amakuru avuga ko abakinnyi baba badahembwa ,gusa ariko ubuyobozi bwa Espoir bwemereye Rwandadaily News ko bagiye kubishyura ibirararne.

AKIMANA ERNESTE


      

Tanga igitekerezo

-->