Ikipe ya Mukura VS ikoze amateka isezerera ikipe ya Al Hilal Obeid Reba uko umukino wose wagenze

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 22/12/2018, Saa 15:07:13 Yasuwe inshuro 387

Umukino utangijwe n’ikipe ya Mukura VS iri gutsinda yerekeza kuri Kaminuza mugihe Al Hilal iri gutsinda yerekeza kuri Gare ya Huye. Uko bigaragra Mukura VS iya itangiye yataka cyane ari nako ihererekanya neza mu kibuga hagati.

Ikipe ya Mukura VS ikomeje kwataka Al Hilal Obeid cyane aho iri guhusha uburyo bwabazwe. Umukinnyi Cyiza Hussein wa Mukura akomeje kwerekana ubuhanga bwe mu macenga.
Coup Flat ya Mukuraaaa....ariko bayitera hejuru y’izamu.

Ku munota wa 15 w’umukino amakipe yombi akomeje gukinira hagati ari nako acisha imipira ku mpande ashakisha abataka, Mukura ikanyuzamo ikarata uburyo bwabazwe.

Ku munota wa 21 coup Flat ya Mukura itewe na Munyakazi Yusoufu ariko awuteye unyura nshuti y’izamu.

Ku munota wa 32 Al Hilal Obeid yari igerageje gutera mu izamu rya Mukura VS ariko biranga umupira ujya hanze.

Ikipe ya Al Hiral Obeid muri iyi minota iri gusatira Mukura cyane. Ku munota wa 41 umukinnyi wa Al Hilal Obeid ajyannwe hanze kubera imvune idakanganye kuko ahise asubiramo.

Herekanwe umunota 1 w’inyongera, ari nako umusifuzi ahuha mu ifirimbi igice cya mbere kirangira. Uko bigaragara amakipe yombi yatinyanye ari gukinira hagati cyane kandi nibirangira bitya baritabaza amapenaliti.

Igice cya Kabiri kiratangiye

Mukura VS irasimbuje Twizerimana Onesme yinjiramo. Mu gice cya kabiri Mukura bayicurikiyeho ikibuga kuko bari kuyisatira cyane.

Ku monota wa 8 Mukura ihushije igitego, umupira ujya muri koruneri bayiteye abakinnyi ba Al Hilal Obeid bakiza izamu bihuse.

Ku munota wa 12 AlHilal Obeid ihushije igitego cyabazwe kuko rutahizamu wabo wari usigaranye n’umuzamu umupira awunyujije hejuru y’izamu gato.

Ku munota wa 18 Onesme wa Mukura ahushije igitego asigaranye n’umuzamu. Mukura ikomeje kwataka Al Hilal Obeid muri iyi minota Ndayishimiye Christophe ahusha igitego data weeeeee......abafana bamuvumira ku gahera. Yari abonye Ocasion net.

Ikipe ya Am Hilal Obeid isimbuje numero 17 hinjiramo numero 24, ku munota wa 25 w’igice ya kabiri.

Ku munota wa 80 w’umukinoi ikirere kirasa kiragaragaramo imvura ishaka kugwa, ari nako Mukura VS isatira ishakisha igitego ariko ikomeza kubura uburyo bwabazwe.

Ku munota wa 81 Mukura VS ibonye Coup flat iri ahantu heza ariko itewe inyura hafi y’izamu gato ari nako Al Hilal Obeid isimbuza.

Ku munota wa 93 Mukura VS irasimbuje. Iminota 90 yageze birashyira bishyira Penaliti. Rugirayabo Hassan wa Mukura avuyeho hinjiyemo Ndizeye innocent. Al Hilal Obeid nayo isimbuje 21 hinjiramo numero 10.

Umusifuzi yerekanye iminota 3 y’inyongera, amakipe yombi asatiranaaaaa.....umusifuzi ahuha mu ifirimbi umukino urangiraaaaaa.......

Amakipe yombi agiye kwiyambaza Panaliti

Amakipe yombi abanje gusenga, imitima y’abafana idiha ku mpande zombi.
Mukura VS itsinze Penaliti 5 kuri 4


Liste y’abagiye kubanzamo n’abasimbura babo


Mbere y’umukino amakipe abanje kwishyushya
Al Hilal Obeid ibanje kwishyuhya
Abantu bamwe bari kureba umupira bahagaze ku rukuta ruzengurutse Stade ya Huye abandi bahagaze ku mazu
Mu minota ya nyuma Mukura VS iri guhiga igitego
Umukino urarangiye amakipe yombi aritegura gutera penaliti










      

Tanga igitekerezo

-->