APR FC y’abakinnyi 10 itsinze Rayon Sport 2-1 ku munota wa nyuma

Yanditswe na MULINDWA Augustine, RUKUNDO Emmanuel Kuwa 12/12/2018, Saa 18:23:20 Yasuwe inshuro 470

Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri kuri stade Amahoro i Remera nibwo hatangiye umukino wa Shampiona y’u Rwanda Azam Premier Ligue igeze ku munsi wayo wa Munani.

Ni umukino uhuza ibigugu bibiri aribyo APR FC yakiriye Rayon Sports FC mu mukino ubanza wa Shampiona ya 2018-2019.

Umukino uheruka guhuza amakipe yombi muri shampiyona wabaye tariki 15 Kamena 2018. APR FC icyo gihe yatsinze Rayon Sports 2-1 naho muri rusange umukino uheruka guhuza impande zombi wabaye tariki 30 Nzeri 2018 Rayon Sports yatsinze APR FC 1-0 mu mukino wa nyuma w’igikombe9 cy’Agaciro.

Ni umukino utangiranye gusatirana ku mpande zombi uretse ko ku munota wa 10 APR FC ihushije uburyo bwari bwabazwe ku makosa ya ba Myugariro ba Rayon Sports batari bahagze neza

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga muri Rayon Sports

Umunyezamu: Bashunga Abouba,

Ba myugariro: Iradukunda Eric Radu, Abdul Rwatubyaye, Manzi Thierry, Rutanga Eric

Abakina hagati: Yannick Mukunzi, Niyonzima Olivier Sefu, Donkor Prosper Kuka

Ba rutahizamu: Gilbert Mugisha, Sarpong Michael Balloteri na Manishimwe Djabel
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC

Umunyezamu: Kimenyi Yves,

Ba myugariro: Ombolenga Fitina, Herve Rugwiro, Prince Buregeya, Iranzi Jean Claude

Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Nizeyimana Mirafa, Imran Nshimiyimana

Ba rutahizamu: Issa Bigirimana, Muhadjiri Hakizimana na Mugunga Yves

Igitego cya mbere cya APR 1_0 RAYON cyatsinzwe na Bigirimana Issa ku makosa akozwe na ba myugariro ba Rayon Sport. Hari ku munota wa 8 w’umukino

Ku munota wa 28 abakinnyi ba Rayon Sport bazamukanye umupira ariko umusizfuzi wo ku ruhande ati mwarariye abafana bahita barahumiriza induru.

Uyu mukino uri kuba mu gihe i Kigali hari ikirere kitameze neza dore ko mbere y’uyu mukino, haguye imvura ibi bikaba bishobora kuba byatumye uyu mukino utitabirwa nk’uko bisanzwe. Urebye stade irasa nk’icagase.

Ku munota wa 30 ku ikosa rikozwe na Migi, Rayon Sport ibonye Coup flat ariko Rutanga Eric ayitera hejuru, abafana ba APR FC bamuvugiriza induru.
Ku munota wa 35 Ombolenga Fitina ahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa rikomeye
akoreye umukinnyi wa Rayon Sport.

Nubwo Rayon yatsinzwe ariko mu minota ya 30 na 35 irimo gukina neza dore ko yihariye umukino ari nako ikoresha amakosa abakinnyi ba APR FC.

Coup flat ya Rayon Sport arikoooooooo reka daaaaaaa.....hejuru y’izamu

Umusifuzi yongeyeho iminota 3 ku gice cya mbere

Coup flat ya Rayon Sport hafi n’izamu rya APR FC eeeee....koruneri.....bayiteye ivamo indi ya kabiri.
Jabel yayiteye arikoooooo.... umusifuzi ari nako ahita ahuha mu ifirimbi igice cya mbere kirangiraaaaaa.

Igice cya kabiri cy’umukino uri guhuza Rayon Sport na APR FC kiratangaiye

Rayon Sport igitangiranye imbaraga ari nako Yanick Mukunzi ahusha igitego.
Tubibutse ko umunyabrazil Jonathan Dasilva ukinira Rayon yamaze kwinjiramo asimbiye Donkor Prosper Kuka bivuze ko umutoza Robertinho yongereye imbaraga mu busatirizi.

Rayon Sports ikomeje gusatira ari nako ihusha uburyo bwinshi bwabyara ibitego, kuko mu minota 5 ya mbere umukino ibonye koruneri 2 na coup flat zitandukanye.

Ikarita y’umutuku k’umukinnyi wa APR FC

Umunyabrazil Rafael Dasliva acenze bikomeye Milafa wa APR FC, araterura akubita hasi umusifuzi ahita amwereka ikarita y’umutuku..

Michel Salpongo wa Rayons Sport ahushije igitego nyuma yuko yari amaze gusenga abadefanseri ba APR FC ariko ateye, umupira unyura gato y’izamu.

Rayon Sport ikomeje gucurika ikibuga ariko umusifuzi akabasifura avuga ko baraririye, umutoza wa Rayon Sport akisekera. Bigaragare ko atari kubyishimira.

Mugisha Girbert wa Rayon Sport ku munota wa 70 akubise ipoto

Kuri Contre attack APR FC yari yibye umugono Rayon Sport. Harabura iminota 12 ngo umukino urangire, Rushengoga wa APR FC arinjiye aho asimbuye Issa Birimana watsinze igitego rukumbi kimaze kuboneka.

Goooooooooooooopp........Rayoooooooo Salpongoòooooooooo nyuma yo gucenga abadefanseri bose, umuzamu anasohotse aramuroba.
Rayon Sport 1 - 1 APR FC

Rayon Sport ikomeje kotsa igitutu APR FC ariko hinjiramo Nova Bayama wa Rayon Sport. Stade Abarayon baricanyeeee weeeeee...
Iminota ibaye 86 umukino 1-1

Salpongo atsinze igitego cya kabiri ariko umusifuzi ati waraririye.

Umusifuzi yongeyeho iminota 4

Gooooooooo........gooooooooooo.......APR FC Michel Rusheshangogaaaaaa
Umukino uhise urangire ku nsinzi ya APR FC 2 - 1
Rayon Sports.

Mirafa wahawe umutuku
Umukino witabiriwe n’ubwo wabaye nijoro





Mulindwa Augustine@RDN Kigali


      

Tanga igitekerezo

-->