“Kubaka si ugusenya ni ukugereka ibuye ku rindi” Mbonabucya asubiza De Gaulle

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 7/11/2017, Saa 13:09:25 Yasuwe inshuro 1680

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, Vincent De Gaulle, akigera I Kigali yatangaje amagambo akomeye ku ntsinzi y’Amavubi muri Ethiopia,avuga ko yaturutse ku bana b’umutima batari abanyamahanga.

Ni ibintu byagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga n’abantu b’ingeri zitandukanye, ariko bigeze kuri Desire Mbonabucya wigeze gukinira ikipe y’igihugu bimutera kugaragaza ikimubabaza gituma De Gaulle Atari akwiye kwanga kwemera ibyakozwe mu mupira wo hambere.

Perezida wa Ferwafa yagize “Abana bakinisha ishyaka, ubu dukinisha imitima, twavuye muri byabindi byo gukinisha abanyamahanga, kuri ubu abana bakinihsa umutima bakamenya ko bahagarariye igihugu. ikindi ni ukubashyira hamwe bakamenya intego zabo ku buryo ikindi cyava hanze bakirengagiza.”

Ibi byatumye Mbonabucya anyuza ubutumwa burebure ku rukuta rwe rwa Facebook bukubiye mu ngingo 3 zirimo kwibutsa De Gaulle , ubwitange abakinnyi bo hambere bagaragazaga, kumwereka ko nubwo avuga ko Ikipe y’igihugu ikinisha abanyarwanda ariko itozwa n’abanyamahanga nyamara hari abatoza b’abanyarwanda babyigiye no kumugira inama ko uwubaka ahera kuby’abandi bakoze aho kubisenya.

Yagize ati

“Bwana De Gaulle ibyo abanyarwanda bose bashimye uhereye kuri nyakubahwa perezida wa Repubulika, Paul Kagame aherekejwe na guverinoma yose,wowe uherahe ubipinga?"


Yungamo ati

“Bwana De Gaulle iyo uvuga ngo abanyamahanga wibagirwa ko ufite umutoza w’umunyamahanga?

Hanyuma se ko mu rwanda dufite abatoza bafite za licence A za CAF waba ukora iki ngo nabo babikore ko babishoboye?

Bwana nagira ngo nkwibutse ko umuyobozi mwiza akurikiza urugero rwiza rw’abamubanjirije noneho nawe akongeraho ake.

Mu kinyarwanda kiza niba koko ibyo uvuga ko utakizi baravuga ngo:
KUBAKA SI UGUSENYA NI UKUGEREKA IBUYE KU RINDI.”

Si ubwa mbere Mbonabucya agira icyo avuga ku magambo ya Perezida wa Ferwafa kuko no mu bihe bishize yagaragaje ko atishimiye amagambo De Gaulle yavuze ko u Rwanda rutagiye muri CAN hagiyemo abanyamahanga.


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    RWAGASORE Jean Louis   |   ku wa 7/11/2017, Saa 14:02

    1.FERWAFA yakagombye kuba iyoborwa n’abahoze bakinira Amacumu, kuko aribo bakagombye kwita ku mupira w’amaguru mu Rwanda.

    2.Amavubi agize umutoza w’umunyaRda, wakinnye umupira w’amaguru mu ikipe y’igihugu byateza ikipe imbere kuko aba azi neza icyo aharanira.
    3.Twagize abakinnyi bitwaye neza bidasubirwaho, nta munyarwanda utarabibonye, none ko bacyuye igihe, ni iki gituma batayobora umupira w’amaguru mu gihugu aho kuyoborwa n’abatarawukinnye!?

    MURAKOZE!

  • 2

    RWAGASORE Jean Louis   |   ku wa 7/11/2017, Saa 14:08

    Hagati ya

    1.KALISA J. Claude
    2.NDIKUMANA H. Katautu
    3.MBONABUCYA Desire
    4.GATETE Jimmy
    5.SIBOMANA Abdul
    N’abandi benshi twese tuzi, turebye neza bayobora FERWAFA, hakavamo n’abatoza beza kdi nta kipe yo hanze yazongera kuduhagarara hejuru,!!!!!

  • 3

    RWAGASORE Jean Louis   |   ku wa 7/11/2017, Saa 14:09

    Hagati ya

    1.KALISA J. Claude
    2.NDIKUMANA H. Katautu
    3.MBONABUCYA Desire
    4.GATETE Jimmy
    5.SIBOMANA Abdul
    N’abandi benshi twese tuzi, turebye neza bayobora FERWAFA, hakavamo n’abatoza beza kdi nta kipe yo hanze yazongera kuduhagarara hejuru,!!!!!

Tanga igitekerezo

-->