Ku nshuro ya mbere umukino wa Ank 1 ugiye gutangiza amarushanwa

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 28/11/2017, Saa 15:56:52 Yasuwe inshuro 304

Nyuma y’aho umunyarwanda akoze umukino akawita ’ANK 1’ ndetse kuri ubu ukaba umaze gukundwa n’abatari bake,kuri ubu uyu mukino ugiye gutangiza amarushanwa azaba arimo n’ibihemo bitandukanye.

Rwandadailynews.com iganira na Dushimeyezu Eric uzwi ku izina rya Lucas wakoze uyu mukino yavuze ko hagiye gutangira igeragezwa ry’uyu mukino, hategurwa amarushanwa yoroheje noneho nyuma hagategurwa shampiyona yawo.

yagize ati"Ubu turi gutegura amarushanwa yoroheje ameze nk’igerageza nyuma ariko tugatangira shampiyona y’umukino y’amakipe y’abantu bazaba bamaze kumenya uyu mukino".

Biteganyijwe ko amarushanwa azaba tariko ya 30 z’uku kwezi k’Ugushingo mu kibuga giherereye mu mujyi wa Kigali kuri New Panafrica Bar, iherereye ku Muhima hafi y’iposita, aya marushanwa akazatangira saa kumi akarangira saa yine z’ijoro.


      

Tanga igitekerezo

-->