Ku munsi wa 4:Kiyovu yakoze amateka,Rayon inyagira Kirehe

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 30/10/2017, Saa 11:52:35 Yasuwe inshuro 2412

Mu gihe gisaga hafi imyaka 12 itazi uko gutsinda APR FC bisa,ku munsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Kiyovu sports yabigezeho yigaranzura ikipe y’ingabo z’u Rwanda iyitsinda 1-0.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira,inzozi Abayovu bari bamaranye iminsi baje kuzikabya babifashjwemo na Francis Moustapha waje gufungura amazamu,bifasha ikipe ye kwegukana amanota atatu yahaye umutekano umutoza Casa Andre.

Umukino wari witabiriwe ku buryo bukomeye ku mpande zombi,binagendeye aho umupira wa bereye kuri sitade ya Mumena,abafana bari buzuye ku mpande zose zigize iyo sitade.

Nyuma y’umukino abafana ba Kiyovu sports baje kubyina karahava bitewe na kanyamuneza,berekana ko nta mvura idahita.

Abafana ba Kiyovu baririmba ’Nda ndambara yandera ubwoba’
Kiyovu Sport yongeye kwerekana ko ari ikipe nkuru


Indi mikino y’umunsi wa 4 wa shampiona.

FC Marines 2-2 Espoir FC

FT Espoir FC: -Uwimana Emmanuel & John Semazi

FT: FC Marines: -Bizimungu Omar & BenjaminTuyishimire

FT: Amagaju FC 0-1 MVS

Ndayishimiye Christophe

FT: Rayon Sports 3-0 Kirehe FC

Nahimana Shassir , Usengimana Faustin & Nova Bayama.

FT: FC Sunrise 0-0 Etincelles FC

FT: SC Kiyovu 1-0 APR FC


      

Tanga igitekerezo

-->