Ku bitego bibiri yatsindiye ikipe ya Rayon sport, Jonathan Raphael da Silva yamaze gutandukana nayo

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 5/06/2019, Saa 11:40:58 Yasuwe inshuro 2925

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Brasil wakiniraga ikipe ya Rayon sport Jonathan Rafael da Silva yamaze gutandukana na yo nyuma yo gusoza amasezerano ye y’amezi atandatu yari afitanye n’iyi kipe.

Jonathan Rafael da Silva yakinnye umukino we wa mbere muri Rayon Sports umukino wa mbere ku wa 10 Ukuboza ubwo batsindwaga n’ikipea ya APR FC ibitego 2-1.
Uyu mukinnyi kandi yakinnye umukino we wa nyuma muri Rayon Sports mu mukino w’igikombe cy’amahoro ku munsi w’ejo ubwo yatsindaga AS Kigali igitego 1-0 akaba yarinjiye mu kibuga mu gice cya kabiri cy’umukino asimbuye Manishimwe Djabel.

Jonathan Rafael da Silva waje muri Rayon Sports yitezweho gukora ibitangaza, ntabwo yahiriwe n’amezi atandatu yari ahamaze ayikinira cyane ko ahanini byatewe no kubura umwanya wo kubanza mu kibuga kuko akenshi yakoreshwaga nk’umusimbura.
Mu mikino yashoboye gukinira iyi kipe, yayitsindiye ibitego bibiri byonyine harimo icyo yatsindiye i Nyanza Rayon Sports ikina na AS Muhanga mu mukino wa gicuti, ndetse n’icyo yatsindiye i Nyamagabe Rayon Sports ikina n’Amagaju mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona.

Biteganyijwe ko uyu musore ahaguruka i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu yerekeza iwabo i Sao Paulo muri Brazil.
Amakuru avuga ko uyu musore hari amakipe yo mu kiciro cya gatatu muri Brazil amwifuza.