Kimenyi Yves yakuyemo penariti za Police FC abafana bamuha asaga miliyoni 4

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 13/09/2019, Saa 19:43:19 Yasuwe inshuro 6392

Kuri uyu wa 13 Nzeri 2019, mu Rwanda hatangiye irushanwa ryagaciro tournament 2019.

Ku ikubitiro, ikipe ya Mukura yatsinze iya APR FC ibitego 3-2. Naho mu mukino wakurikiyeho wahuje ikipe ya Rayon Sport na Police, warangiye ari ubusa ku busa Rayon Sport itsinze Police Fc Penariti 4-3.

Nyuma y’uyu mukino, abafana ba Rayon Sport bahise batangira kunagira amafaranga menshi umuzamu wa Rayon Sport Kimenyi Yves, kubera uburyo yari yigaragajemo akuramo Penariti 2 za Police, kandi akaba yari yanitwaye neza mu mukino akuramo imipira ikomeye yari kuvamo ibitego.

Umubare w’amafaranga yahwe ntazwi neza, gusa biravugwa ko yaba asaga miliyoni z’amafaranga y’u Rwanda 94,000,000 Frws)

Aya ni amwe mu mafaranga yahwe atazwi umubare

Ahawe ijambo, yagize ikiniga ahita avuga ko ngoibyo abafarana ba Gikundiro bamukoreye bimurenze

Umuzamu wa Rayon Sport Kimenyi Yves wahawe amafaranga menshi

Rayon Sports ikaba yahise igera ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’Agaciro 2019, uzayihuza na Mukura FC ku Cyumweru saa 15:30.

APR FC yo izakina na Police FC bahataniye umwanya wa gatatu mu mukino uzaba saa 13:00 hano kuri Stade Amahoro.
Uko Penariti zatewe.
Ikipe ya Police FC niyo yatangiye itera Penariti ya mbere ihita iyihusha
ihushijwe na Mpozembizi Mohamed aho yakuwemo na Kimenyi
Michel Sarpong niwe watsinze penaliti ya mbere ya Rayon Sports
Ngendahimana Eric wa Police Fc yatsinze penaliti ya kabiri ya Police FC.
Rugwiro Herve niwe wahise atera penaliti ya kabiri ya Rayon Sports aranayinjiza
Iyabivuze Osee yahise atera penaliti ya gatatu ya Police FC ahita anayihusha
Iragire Saidi yhise atera penalii ya gatatu ya Rayon Sports ayikubita umutambiko
Munyakazi Youssuf Lule yahise atera atsinze penaliti ya kane ya Police FC aranayinjiza
Bizimana Yannick yhise atsinda penaliti ya kane ya Rayon Sports
Ndayishimiye Celestin yinjije neza penaliti ya gatanu ya Police FC.
Kapiteni wa Rayon Sports, Bizimana Yannick niwe winjije penaliti ya nyuma ya Rayon Sports

Bimwe mu bice by’ingenzi byaranze uyu mukino.
Ku ikubitiro umukino ugitangira ku munota wa 4 Akavura kahise gatonyanga i Remera

Amakipe yombi yakomeje gushaka uburyo yatsinda agerageza guca imwe ishaka guca mu rihumye iyindi.

Ku munota wa 42’ Rayon Sport yateye i Poto
Ku munota wa 54’ Rayon Sports yahushije uburyo bwabazwe
Ku munota wa 58’ Police FC yahushije uburyo bwo gutsinda igitego bwari bwabazwe
Ku munota wa 59’ Umutoza wa Police FC, Haringingo FRANCIS Christian yahawe ikarita itukura nyuma yo kubwira abasifuzi ko bamwibye penaliti ebyiri zikurikiranya.
Ku munota wa 71’ Police Fc nayo yahushije uburyo bwari bwabazwe
Ku munota wa 80 Rayon Sports yahushije uburyo bwiza
Aho Sekamana Maxime yari ahawe umupira mwiza, arawufunga, ariko agiye kuwutra ahita anyerera, Nsabimana Aimable akiza izamu rye.
Ku munota wa 88 Rayon Sport yateye Coup-franc ku ikosa ryari riturutse ku mukinnyi Nsabimana Aimable wakiniye nabi Ulimwengu inyuma y’urubuga rw’amahina. Ikosa ryahanwe na Micheal Sarpong umupira uca hirya gato y’izamu.

ku munota wa 90+2’ Rayon Sports yahushije uburyo bwabazwe
Ulimwengu Jules yananiwe gutsindira Rayon Sport ku buryo bwa nyuma bwari bubonetse muri uyu mukino mugihe yari asigaranye n’umunyezamu Gahunga, ashatse kumuroba, arawumushota, usubira inyuma.

Abakinyi ba Police FC babanje mu kibuga

Habarurema Gahungu
Nsabimana Aimable
Nduwayo Valeur
Mpozembizi Mohamed
Ndayishimiye Celestin
Munyakazi Youssuf Lule
Hakizimana Kevin
Nshuti Savio Dominique
Songa Isaie
Ndoriyobija Eric
Kubwimana Cedric

Abakinnyi ku ruhande rwa Rayon Sports babanje mu kibuga

Kimenyi Yves
Iradukunda Eric
Rutanga Eric
Rugwiro Herve
Nshimiyimana Imran
Bizimana Yannick
Oumar Sidibe
Iragire Saidi
Iranzi Jean Claude
Commodore Olokwei
Michael Sarpong

Umuzamu wa Rayon Sport Kimenyi Yves wahawe amafaranga menshi