Katawuti ati “Umaze imyaka irenga 10 mu gihugu wita ko ukunda utazi n’ururimi rwacyo” asubiza De Gaulle

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 8/11/2017, Saa 08:42:54 Yasuwe inshuro 3207

Umwuka utari mwiza ukomeje gututumba hagati y’abakinnyi bakiniye u Rwanda hambere na perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bwana Nzamwita Vincent De Gaulle bapfa ijambo yatangaje ubwo ikipe y’u Rwanda Amavubi yatahukanaga intsinzi iyikuye muri Etiyopiya.

Katawuti ati”Wowe wiyita umunyarwanda umaze imyaka irenga 10 utazi ururimi rwacyo.”

Intandaro yabyo ni ijambo perezida wa FERWAFA yatangaje avuga ko abakinnyi Amavubi akinisha batari abanyamahanga byatumye Desire Mbonanucya na Katawuti bamusubiza.

Abinyujije ku rukuta rwa Facebook Katawuti ati”

Nagira ngo nkubwire wowe wiyita umunyarwanda kurusha abandi,

1.Umaze imyaka irenga 10 mu gihugu wita ko ukunda utazi n’ururimi rwacyo.

2.Mu byiza igihugu cyagombaga kuba cyaragezeho mu mupira w’amaguru ni wowe wagiye ubyica cyangwa ubisubiza inyuma. Ex(Urugero) bakubujije gukinisha Daddy birori muri Congo wanga kubyumva ngo nihagira ikiba bazabikubaze, ariko byarangiye ubitaye ku bandi bakundaga igihuga kandi bakagikorera.

3.Njye unyita umunyamahanga ariko nkwibutse icyizere nagihawe n’abakurusha Ubunyarwanda kandi bakunda igihugu .

4.Njye wita umunyamahanga naritangiraga nkemerera abakinyi agahimbazamushyi kandi nkayabaha intsinzi yabonetse, ariko wowe no gukunda igihugu kwawe aho kugira ubongerere imbaraga nawe ubwawe wiyongera mu bakinyi ubone prime, nkibaza aho ukundira igihugu.

5.Wigeze kumbwira ngo unyishyurire pasiporo y’i Burundi,ngo nze nake Ubwenegihugu ndabyanga nkubwira ko ntashobora gukoresha ikindi cyangombwa kitaricy’u Rwanda kuko ni cyo gihugu cyanjye bituma ukomeza amatiku n’urwango rwawe kubera abababanjirije ku mwanya uriho.

6.Ndibuka dutegura umukino wa ba Legends(abakanyujijeho) watubeshye ubufasha kugera ku munota wa nyuma uraduhinduka kugirango bipfe ariko Imana iraduhagararira bigenda neza, twaragutumiye utubwira ngo dutumire perezida d’honneur(w’icyubahiro) wacu, kandi ntawe twari dufite ariko kubera amatiku yawe no kwanga ibyiza mu mupira birangira utaje ku mupira ariko ukabariza kuri terefone niba abantu bawitabiriye ari benshi. Nkubwireko abo bose wita abanyamahanga bakurushaga gukunda igihugu ni nayo mpamvu bakigejeje aho cyageze bakanitwara neza.

Nta gihugu ukunda ahubwo ukorera inda yawe n’abagushyigikiye kuko barahari kandi umunsi urahari bizamenyekana.

Ndangize nkwibutsa ko na Mozambique twayitsindiye iwayo ariko tugera i Kigali iradutsinda, ni yo mpamvu wakagombye kugira ubwenge bwo gutekereza mbere yo kuvuga. Ariko reka ndeke kukurenganya menya ari cya Kinyarwanda gike hahahahahahaha”

Desire Mbonabucya na we yasubije Vincent Nzamwita.

Si ubwa mbere havuka umwuka utari mwiza hagati y’abakinnyi bakiniye Amavubi mu myaka yashize na perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bwana Nzamwita Vincent , byatumye asaba imbabazi ku byo yari yabatangajeho ,ariko biragaragara ko ibyo yasabiye imbabazi yabisubiriye.

Abakinnyi bo hambere bashengurwa n’amagambo ya Vincent De Gaulle

      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    singirankabo emmanuel   |   ku wa 8/11/2017, Saa 14:38

    Igitekerezo*bihangane nawe siwe numwiyemezi yigize ndigize kandi ntamugabumwe

  • 2

      |   ku wa 8/11/2017, Saa 16:45

    ese ubundi yita abantu Ngo nabanyamahanga we niki nicyongeyeho ntazi nokuvuga ikinyarwanda bizamurushya

  • 3

    Kazubwenge   |   ku wa 9/11/2017, Saa 03:44

    Ibi byose namangambure amuvugisha n’umunyarwanda ki? Iyo aza kuba nyawe yakagombye guha agaciro ibo HE ajya avuga burigihe. Nukuvugango na HE numunyamahanga kuko yaraye rwantambi kuri airport aje kubakira. Ariko iyo mbwa isuzugura kubi wa, utesheje agaciro nicyubahiro HE yabahaye nijambo yabagejejeho koko. Sha uririwe nturaye!!!!

Tanga igitekerezo

-->