Karekezi Olivier umutoza wa Rayon sport yatawe muri yombi

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 15/11/2017, Saa 20:40:22 Yasuwe inshuro 1790

Nyuma y’inkuru y’incamugongo ku muryango wa Rayon sport y’urupfu rw’umutoza wari wungirije muri iyi kipe Ndikumana Hamad Katauti, indi nkuru itari nziza nuko umutoza wayo mukuru Karekezi Olivier ubu ari maboko ya polisi y’u Rwanda kugira ngo yisobanure ku byaha akekwaho byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni amakuru yasakaye kugicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu avuga ko Karekezi yaba yatawe muri yombi. Umuvugizi wa Polisi, ACP Theos Badege, yemeje ko Olivier Karekezi ari mu maboko ya Polisi kugeza ubu aho yagize ati “Ni byo koko ubu tuvugana Olivier Karekezi ari mu maboko y’Ubugenzacyaha, aho ariho yisobanura ku bikorwa bigize icyaha, ahanini byakozwe hakoreshejwe itumanaho n’ikoranabuhanga" gusa yirinze gutangaza byinshi kuko ibisobanuro birambuye bizagenda bitangazwa uko iperereza ribaha amakuru afitiye inyungu abaturage.

Cyakora bamwe bari batangiye guhwihwisa ko ifatwa rye ryaba rifite aho rihuriye n’urupfu rwa Katawuti gusa umuvugizi wa polisi yabihakanye avuga ko ntaho bihuriye, ubuyobozi bwa Rayon sport ntacyo buratangaza kuri aya makuru mu rwego rwo guhumuriza abafana n’abakinnyi biyi kipe dore ko byanahuriranye n’urupfu rw’umutoza wungirije Ndikumana Hamadi Katauti wazize urupfu rutunguranye.

Karekezi Olivier yageze mu Rwanda ku wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2017 aturutse muri Suède aho yabaga atoza amakipe y’abana. Yahise agirwa Umutoza Mukuru wa Rayon Spots yungurizwa na Ndikumana Hamadi Katauti utakiri mu mubiri na Nkunzingoma Ramazhan utoza abazamu.


      

Tanga igitekerezo

-->