Kagame Cup: Akarere ka Muhanga niko kazahagararira intara Y’amajyepfo mu mikino y’amaboko

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 13/05/2019, Saa 19:31:41 Yasuwe inshuro 443

Mu marushanwa y’umurenge Kagame Cup mu mikino yamaboko yabereye mu karere ka Gisagara ku makipe yari ahagarariye uturere akarere ka Muhanga niko katsindiye guhagararira intara muri iyi mikino y’amaboko.

Mu mikino yakinwe akarere ka Muhanga katwaye ibikombe muri volleyball (abahungu n’abakobwa)ndetse na Basketball (abahungu) kanabona itike yo guhagararira intara y’amagepfo.

Mu mukino wa volleyball harimo amatsinda abiri, mu itsinda rya mbere harimo Gisagara,Kamonyi,Huye naho mu itsinda rya kabiri harimo Huye,Nyanza,Nyamagabena Muhanga.

Ku mikino yakinwe mu itsinda rya mbere

Gisagara na kamonyi umukino warangiye banganya seti 1-1 maze undi mukino uhuza Kamonyi na Huye nabo batsindana seti 1:1 maze hateranywa ibitego hazamuka Huye na Gisagara nabo batsindana seti 1-1 maze Gisagara itsindira ku manota 15 igera ku mukino wa nyuma.

Murindi tsinda rya kabiri Muhanga yatsinze Nyanza amaseti 2-0 kandi yongera gutsinda Nyamagabe 2-0 ikomereza ku mukino wa nyuma ihura na Gisagara maze Muhanga itsinda Gisagara amaseti 2-0.

Mu gice cy’abagore muri volleyball hari amakipe y’uturere tubiri Nyamagabe na Muhanga banganya seti 1-1 hitabazwa guteranya ibitego maze Muhanga irusha ibitego Nyamagabe.

Mu mukino wa basketball umukino wa nyuma wahuje Ruhango na Muhanga kuko mu matsinda Muhanga yatsinze ikipe zose barikumwe Kamonyi, Nyanza na Muhanga naho irindi ryarimo Ruhango na Nyamagabe.

Ntwali Jean Marie wari uyoboye aya makipe yo mu karere ka Muhanga yemeza ko barushaga aya makipe yandi bakinaga ndetse akemeza ko bagomba guhagararira intara yabo neza bakayihesha ibikombe kuko biteguye guhesha ishema aho bakomoka.

Yagize ati"Tugomba gukoresha intege zacu zose tukabasha kwitwara neza kugira ngo tuzahagararire intara yacu neza dutwara ibikombe tuzaserukamo kandi dushyize hamwe tuzafatanya tubigereho duharanire ishema ryaho dukomoka".

Kabera Vedaste umukozi w’intara ushinzwe gahunda zihariye yemeza ko harimo gutegurwa uburyo hatangwa ibikombe kuri aya makipe ndetse no kubaha impanuro ariko kuri uyu wa gatatu hateganyijwe ko haba isiganwa ry’amagare mu karere ka Nyanza mu gihe ni mugoroba habe imikino ya nyuma mu mupira wamaguru ku bakobwa n’abagabo.

Hategerejwe kumenya amakipe yatsindiye guhagararira izindi ntara kugira ngo azabashe guhatanira ibi bikombe byitiriwe umukuru w’igihugu cy ’U Rwanda Paul Kagame kikaba cyariswe Kagame Cup.

AKIMANA Jean de Dieu @ rdn- Amagepfo