Jose Antonio Reyes wakiniye Arsenal akaba aherutse kwitaba Imana yasezeweho bwa nyuma

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 3/06/2019, Saa 18:49:40 Yasuwe inshuro 263

Jose Antonio Reyes wakiniye amakipe yo ku mugabane w’uburayi harimo Arsenal, Sevilla,.. yitabye Imana mu mpanuka y’imodoka yabereye mu gihugu cya Esipanye mu mujyi wa Sevilla akaba yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa mbere.

Uyu mukinnyi witabye Imana ku myaka 35 urupfu rwe rwababaje abatari bake bakunda umupira w’amaguru ndetse n’abakinnyi yaba abo bakinannye mu makipe atandukanye ndetse n’abafana b’umupira w’amagurumuri rusange.

Antinio Reyes wakoze impanuka ari kumwe na mubyara we nawe waje kuhasiga ubuzima umuhango wo gusezera kuri uyu mukinnyi ukaba wabereye iwabo mu gace ka Utrera mu mujyi wa Seville ari naho yavukiye.
Ni umuhango witabiriwe n’abantu baturutse impande zose bose baje gusezera kuri uyu mukinnyi wabiciye bigacika mu makipe yo ku mugabane w’uburayi.

Bamwe mu baturanyi be batangarire Sky sport ko uyu mukinnyi yari umuntu ucisha make kandi ko nta muturanyi we bigeze bavugana nabi.

Jose Antonio Reyes apfuye afite imyaka 35 akaba size umugore n’umwana umwe, Umugore we bashakanye mu mwaka wa 2017.

Jose Antonio Reyes bamusezeyeho bwa nyuma
Batwara umurambo we