Jacques Tuyisenge yongereye amasezerano muri Gor Mahia bikuraho urujijo ku byo kugaruka i Kigali

Yanditswe na Kuwa 24/10/2017, Saa 15:15:32 Yasuwe inshuro 1272

Mu gihe bimaze iminsi myinshi bivugwa ko umukinnyi wa Jacques Tuyisenge ashobora kugaruka mu Rwanda ndetse agakina mu ikipe ya APR FC,yamaze kongera amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe akinira nk’uko tubikesha twitter na ndetse Facebook ya Gor Mahia yo muri Kenya.

Ikipe ya Tuyisenge yemeje amakuru

Uyu mukinnyi akaba yaragiye muri Gor Mahia avuye mu ikipe ya Police Fc bikaba byari bitezwe ko ashobora kugaruka mu Rwanda muri APR FC.

Tuyisenge Jacques yavutse taliki 22 Nzeli 1991 i Rubavu. Akomoka kuri Djamila Françoise na Musirikale Siméon bombi ntibakiriho .

Ni umwana wa gatatu mu muryango w’abana bane (abakobwa 2 n’abahungu 2).

Yageze bwa mbere mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje 17 muri 2007. Iki gihe yanatangiye guhamagarwa mu Mavubi U-20 kugeza muri 2009. Muri 2010, Tuyisenge yatangiye guhamagarwa mu ikipe nkuru kugeza ubu.

YAgiye muri Gor Mahia, yari amaze kwifuzwa inshuro 2 n’amakipe yo hanze ntibikunde. Muri Mutarama 2014 yabuze amahirwe yo kwerekeza muri Alexandria Union Club yo mu Misiri kubera ibyangombwa by’inzira no muri Kamena 2015 nabwo yagombaga kwerekeza mu ikipe ya Hšk Zrinjski Mostar muri Croatia abura ibyangombwa.

Akimana Ernest


      

Tanga igitekerezo

-->