Itegeko ryacu riravuga gusubiramo umukino wose-DeGaulle

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 25/09/2017, Saa 10:09:35 Yasuwe inshuro 1329
Mu gihe Abakunzi ba Ruhago y’u Rwagasabo bategerezanyije amatsiko menshi, iherezo ry’umukino wahuje abakeba Rayon Sport na APR mu irushanwa ry’igikombe cyiswe SUPER CUP, wahagaritswe ku munota wa 65 Rayon yamaze gutsinda APR FC 2-0, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda aravuga ko itegeko rya Ferwafa rivuga ko umukino uzasubirwamo uko wakabaye.
 
Aganira n’urwego rw’igihugu rw’Itangazamakuru Nzamwita Vincent Degaulle yavuze ko ibyemezo bizatangazwa nyuma y’ibiganiro, ariko ko asanga umukino uzabirwamo hashingiwe ku itegeko rya FERWAFA.
 
Nzamwita ati: hari aho imikino yabaye si ngombwa iminota yasigaye,hari ahandi basubiyemo match yose, ariko itegeko ryacu riravuga gusubiramo match yose bushya, ariko natwe tuzicara turebe amategeko icyo avuga turebe aho twahuriza twese."
 
Igikombe cyari cyazanywe birangira kibuze nyiracyo n’ubwo cyari kimaze guca amarenga y’aho kerekezaga
 
Intandaro y’isubikwa ry’uyu mukino wo guhatanira igikombe kiruta ibindi “Super Cup” gifite agaciro ka miliyoni eshanu (5 000 000 Frw), gihatanirwa n’ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona (Rayon Sports) n’iyatwaye igikombe cy’amahoro (APR FC),
Uyu mukino wabereye mu karere ka Rubavu, nyuma yo gutangira 18h18, ni Ikibazo cy’umuriro wabuze inshuro 2 cyaje no gutuma umukino uhagarara igice cya mbere gisa n’ikirangiye, ndetse wongera guhagarara ku munota wa 63, Rayon Sports ifite ibitego 2 ku busa bwa APR FC bya Ismaila Diarra na Kwizera Pierrot.
 
Ibyo bikimara kuba hibajijwe impamvu abashinzwe iby’umuriro w’amashanyarazi bawukupye kandi babona ko wari ukenewe, ariko Ikigo kibishinzwe REG cyahise cyinyuza itangaza ku rukuta rwa twitter rwacyo, kivuga ko ikibazo atari REG, ahubwo kiri muri sitade ya Rubavu yaberagamo uwo mukino.
No automatic alt text available.
Ubutumwa bwa REG nyuma y’ibura ry’umuriro
 
Rayon Sports ishobora gukora amateka yo gutwara ibikombe 3 mu gihe cy’icyumweru kimwe kuko iherutse gutsinda Etincelles ibitego 2-0 yegukana igikombe cya Fezacup, nyuma y’icy’Agaciro yegukanye mu cyumweru gishize.
 
Rayon Sports kandi yanditse andi mateka yo kurusha imbaraga umukeba kuko mu mukino w’igikombe cy’Agaciro yatsinze APR 1-0, Ikaba kandi yarabishimangiriye i Rubavu muri Super Cup iyinyagira 2-0 mu minota 63, nubwo uyu mukino waje kurogowa n’ibura ry’umuriro rya hato na hato.
 
Ubwanditsi