Irushanwa rya Ndi Umunyarwanda rirasubitswe

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 3/10/2017, Saa 14:31:24 Yasuwe inshuro 1808

Mu gihe haburaga amasaha make ngo irushanwa ryiswe ndi umurwanda mu mupira w’amaguru ngo ritangira,ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ribinyujije ku rubuga rwa Twitter ritangaje ko ryasubitswe,ariko ntihatangazwa igihe rizasubukurirwa .

Iri rushanwa ryari ryateguwe ku bufatanye bwa FERWAFA na Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge, hagamijwe kwimakaza Ubunyarwanda mu cyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge.

Ryagombaga gutangira kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Ukwakira rigasozwa kuwa 8 Ukwakira, rikitabirwa n’amakipe yabaye ane ya mbere ku rutonde rwa Azam Rwanda Premier League 2016/2017, ari yo Rayon Sports, Police FC, APR FC na AS Kigali.

Ikipe ya Rayon Sports yari yatangaje ko itabasha kwitabira imikino ya "Ndi umunyarwanda" yateguwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ariko risubitswe yaje kwemera kuzarikina.

Tweets by ‎@FERWAFA

  1. Rwanda FA 

 âœ”@FERWAFA

Ndi Umunyarwanda Cup 2017 Postponed. http://goo.gl/qf2cRt  @RayonSports @AprfcApr #RwUnityReconciliation #NdiUmunyarwanda

 

 

AKIMANA ERNESTE