Intumwa za FERWAFA zasuye ikibuga cya Musanze FC

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 3/10/2019, Saa 16:51:03 Yasuwe inshuro 626

Muri Gahunda yo ku genzura ibibuga amakipe akina mu cyiciro cya mbere cya shampiyona(champion) y’urwanda azifashisha mu mwaka w’imikino 2019-2020, kuruyu wa 2 taliki ya 1 ukwakira 2019, FERWAFA yasuye ikibuga cya Musanze FC.

Ngo nubwo batabonye igihe gihagije cyo gutuganya iyi stade UBWOROHERANE, abayobozi b’ikipe ya Musanze FC bafatanyije nab’akarere ngo barabona ntako batagize nkuko intumwa za FERWAFA zemeza ko hafi kukigero cya 98% mubyo Musanze FC Yasabwaga babigezeho.

Musanze FC, ni imwe mu makipe abarizwa mu Ntara afite ikibuga cy’ujuje ibisabwa na FERWAFA ninyuma yo guha iyi kipe icyangombwa cyaburundu (license) bisobanuye ko Musanze Fc izatangirira imikino yayo kuri stade Ubworoherane.

FERWAFA Yasabye amakipe kuba afite: Ubwiherero kandi bumeze neza, urwambariro rw’ibyumba 3, ikibuga cy’ibyatsi byaba Gakondo cyangwa ibikorano ariko bimeze neza kuburyo igihe imvura yaguye nta kibazo yateza…,


Yanditswe na IRADUKUNDA KARANGWA CHRISTIAN.