Intego ituzanye ni ugukuramo APR mu buryo bwose - Umutoza wa Djoliba

Yanditswe na MAZIMPAKA Patrick Kuwa 15/03/2018, Saa 19:53:02 Yasuwe inshuro 527

Ikipe izakina na APR FC mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup yo muri Mali Djoliba Athletic Club yageze mu Rwanda, umutoza wayo yatangaje ko bazanywe no gutsinda APR FC mu buryo ubwo aribwo bwose.

Umutoza wa Djoliba Athletic Club, Fanyeri Diarra, yatangaje ko intego ari ugutsindira APR FC imbere y’abafana bayo. Yagize ati :

“APR FC ni ikipe nziza, yaratugoye mu mukino ubanza nubwo twabashije kuyitsinda. Na hano intego ituzanye ni imwe, ni ugutsinda mu buryo bwose bizadusaba. Izaba iri imbere y’abafana bayo ariko nta kosa na rimwe tugomba gukora kuko igitego kimwe twatsinze iwacu ntabwo gihagije.”

Umutoza w’ikipe ya Djoliba AC

Mu mukino ubanza Djoliba Athletic Club yatsinze APR FC igitego 1-0 i Bamako mu cyumweru gishize; uwo kwishyura uteganyijwe ku wa 17 Werurwe 2018 kuri Stade Amahoro. Ikipe izava muri aya yombi, izakina n’imwe mu zizaba zasezerewe muri CAF Champions League ikomeje ihite ijya mu matsinda.

Urutonde rw’abakinnyi n’abatoza b’ikipe ya Djoliba AC baje mu Rwanda:

Abazanyemu: Adama Keita, na Amara Traore
Ba myugariro: Siaka Bagayoko, Moussa Sissoko, Emile Koné, Abdoulaye Diady, Mamoutou Kouyaté, Mamadou Cissé, Oumar Kida
Abakina hagati: Niang Boubacar, Traoré Seydou, Naby Souma, Mohamed Cissé, Cheick Bourama Doumbia, na Seydou Diallo.
Ba rutahizamu: M’Baye Youssouf , Maiga Mamadou, Cheikh Niang na Cissé Oumar Kida
Abatoza n’ababafasha: Fanyeri Diarra (umutoza mukuru) Harouna Samake (umutoza wungirije) Boubacar Coulibary (préparateur physique) Halidou Maiga (muganga).

Ikipe ya Djoliba ubwo yageraga i Kanombe
Abakinnyi ba Djoliba ni abasore b’ibigango
Bati tuzanywe no gukubita APR FC ibitego 2 tukitahira

      

Tanga igitekerezo

-->