Rayon Sports ibashije kwikura i Burundi isezerera LLB Academie

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 21/02/2018, Saa 22:14:32 Yasuwe inshuro 1432

Muri CAF champions League mu mukino wo kwishyura ,ikipe ya Rayon Sports nyuma yaho yari yanganyije na LLB academic mu Rwanda igitego 1-1 ibashije gukura instinzi i Burundi kuri uyu wa Gatatu.

Mu mikino yo kwishyura ya CAF champions League ikipe ya Rayon Sports ibashije gukomeza mu kiciro gikurikira nyuma yo kwitwara neza mu gihugu cy’i Burundi itsinda LLB academic.

Ni igitego cyatsinzwe na Hussein bakunze kwita Chabalala ahagana ku munota wa 34 w’igice cya mbere , ikipe ya LLB academic yakomeje kwataka ariko biba iby’ubusa ba myugariro ba Rayon Sports babyitwaramo neza.

Umukino ubanza wabereye i Kigali warangiye amakipe yombi anganyije 1-1 naho mu mikino wo kwishyura Rayon Sports ibashije kubyitwaramo neza i Bujumbura ku gitego 1-0 ,kugiteranyo k’ibitego 2-1biha ikipe ya Rayon Sports gukomeza ikaba izahura na Mamelodie Sundowns yo muri Africa yepfo.

Photo:Internet


      

Tanga igitekerezo

-->