Mukura VS idakunze gusohokera igihugu yongeye gutungurana, abakinnyi bayo biyemeza kuzasezerera Al Hilal Obeid

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 16/12/2018, Saa 15:06:32 Yasuwe inshuro 3280

Abakinnyi ba Mukura VS baravuga kohari icyizere cyo gusezerera ikipe ya Al Hilal Obeid mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation uzaba kuwa gatandatu taliki 22 Ukuboza 2018 kuri Stadempuzamahanga ya Huye.

Ni nyuma yo kunganya 0-0 na Al Hilalmu mukino wabaye kuwa gatandatukuri Stade Shikan Castle mu mujyi wa Obeid muri Sudani.

Muri uyu mukino, Mukura VS yihagazeho mu minota 90, yubahiriza
amabwiriza y’umutoza Haringingo Francis yo kugarira mu guhangana n’iyi kipe ifite abakinnyi bamaze igihe bakina aya marushanwa nyafurika.

Mu gice cya mbere Mukura yari hejuru mu gihe yari ifite intego yo kubona igitego cyo hanze. Yaje guhusha igitego cya Lomami Frank wakubise umupira kuri poto ku mupira yari ahawe na Iradukunda Bertrand. Yanongeye kubona uburyo bwa Ndayishimiye Christophe, inayobora ku mashoti yagiye hanze y’izamu.

Mu gice cya kabiri, umutoza Frank Nutall wa El Obeid yakoze impinduka
yinjizamo, Muhammed Tahir, umukinnyi ufite uburambe, ahindura
bintu ku ruhande rw’iburyo nubwo akinisha akaguru k’ imoso, bituma ikipe yabo iisatira cyane ariko ba myugariro n’umunyezamu wa Mukura VS bayibuza kubona igitego.

Nyuma y’umukino Umar Rwabugiri, umunyezamu wa
Mukura VS yavuze ko ibanga ryabo ryari ugukorera hamwe.

Yagize ati :’’ Kari akazi gakomeye byasabaga ko dukorera hamwe, turwana no kwirinda ko ikipe mukeba duhanganye itwinjirire.Byashobokaga ko tuyitsinda mu gice cya mbere,
umutoza mu gice cya kabiri atubwira ko tutagomba gukomeza igitutu."

Uyu munyezamu anemeza ko bafite ikizere cyo kuyisezerera agendeyeku buryo babonye ikina.

Ati :’’ Bariya bantu bacisha imipira ku mpande, ni kimwe na Free States,e
nicyo twayigiyeho. Twe dufite ishyaka, turi gukorera hamwe ntituzigera twirara. Mu mukino wo kwishyura dushaka intsinzi’’

Mukura VS ikaza guhaguruka mu mujyi wa Obeid saa cyenda zo kuri iki
cyumweru, inyure i Khartoum ihave ijya Addis muri Ethiopia mu rucyerera rwo kuri uyu wa mbere, ikazasesekara i Kigali ejo kuwa mbere saa cyendan’iminota 10 (15h10) izagere i Huye ku mugoroba.

Ku rundi ruhande, abayobozi ba Mukura VS barateganya gusaba ko umukino wa Mukura n’Amagaju wari kuba kuri uyu wa gatatu saa cyenda n’igice wasubikwa kuko abakinnyi
batazabona umwanya wo gukora imyitozo nyuma y’urugendo rw’amasaha 24 badasinzira.


      

Tanga igitekerezo

-->