Ikipe y’igihugu Amavubi yabonye umutoza

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 19/08/2019, Saa 19:29:25 Yasuwe inshuro 92

Umunyarwanda Mashami Vincent niwe wagiriwe ikizere yongererwa amasezerano nk’umutoza w’Amavubi nyuma y’iminsi yari ishize nta mutoza afite.

Amasezerano ya Mashami wari umaze umwaka umwe atoza ikipe y’igihugu, yararangiye tariki ya 31 Nyakanga.

Uyu mutoza yongerewe amasezerano y’umwaka umwe, nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi bihuza FERWAFA na MINIPOC aho hari hanifujwe ko hagarurwa Umwongereza Stephen Constantine wigeze gutoza Amavubi mu myaka ishize.

Mashami azatangira aka kazi ke ku mukino u Rwanda ruzakirwamo na Seychelles, tariki ya 2 Nzeri mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 10 Nzeri.

Kuva ahawe ikipe nkuru muri Kanama 2018, Mashami yatoje imikino 5 mu ijonjora ryo gushaka itike ya CAN 2019, Amavubi abonamo amanota abiri ku mikino yanganyijemo na Guinée 1-1 na Centrafrique ibitego 2-2.

U Rwanda rwasoje ku mwanya wa nyuma mu itsinda H, rwatsinzwe na Côte d’Ivoire mu rugo ibitego 2-1, na Guinée 2-0 hanze ndetse na Côte d’Ivoire 3-0 hanze.

Nyuma yo guhura na Seychelles, ikipe y’igihugu izahura kandi na Ethiopia mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2020, rizakinwa hagati ya tariki ya 20 n’iya 22 Nzeri (mu mikino ibanza) mu gihe iyo kwishyura izaba hagati ya tariki ya 18 n’iya 20 Ukwakira 2019.

Mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun, u Rwanda ruri mu itsinda F, aho imikino ibiri ibanza izakinwa mu Ugushyingo uyu mwaka.