Icyamamare Usain Bolt yasinye mu ikipe izahura na Rayon Sports

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 27/02/2018, Saa 15:31:29 Yasuwe inshuro 585

Usain Bolt wamenyekanye mu mukino wo kwiruka yamaze gusinyira ikipe yo mu gihugu cy’Afurika yepfo yitwa Mamelodi Sundawn nk’uko iyi kipe yabitangaje ku rukuta rwayo rwa Twitter.

Uyu Mugabo w’imyaka 31 ukomoka mu gihugu cya Jamaica yaretse kwiruka mu mwaka wa 2016 aza gutangaza ko agiye kureba ikipe y’umupira w’amaguru azakinira dore ko yigeze gutangaza ko azakinira ikipe yo mu gihugu cy’ubwongereza ya Manchester United kuko ngo nubundi ari umufana wayo.

Ku munsi wo ku Cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare nibwo uyu mugabo yagaragaye mu myitozo n’ikipe ya Mamelodi Sundawn nk’uko yabitangaje kuri twitter ye, gusa iyi kipe nayo yaje kubyemeza ubwo yashyiraga ifoto y’uyu mukinnyi kuri twitter yayo munsi handitse ngo”Umupira w’amaguru ntuzahora usa,muzabibona ejo ku wa Kabiri."

Uyu mugabo agiye gukinira iyi kipe afite imidari n’uduhigo yaciye mu mukino wo kwiruka n’amaguru.

Iyi kipe isinyishije uyu mugabo wa mbere uzi kwiruka ku isi mu gihe itegerejwe i Kigali aho izacakirana n’ikipe ya Rayon sport mu mikino yo mu marushanwa y’Amakipe yabaye ayambere iwayo (CAF Champions League).

niyoyitadamour@gmail.com


      

Tanga igitekerezo

-->