Ibyari umupira w’amaguru bihindutse iteramakofi, Bugesera yigaranzura Rayon sports

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 21/10/2017, Saa 16:42:19 Yasuwe inshuro 5946

Ikipe ya Bugesera FC, ku kibuga cyayo ibashije kwegukana atatu ku gitego kimwe ku busa ,umukino ugaragayemo ugushyamirana kw’abatoza aribo Ally Bizimungu, umutoza mukuru wa Bugesera na Olivier Karekezi wa Rayon Sports ,bose berekwa ikarita itukura.

Ni umukino w’umunsi wa gatutu wa shampiyona y’u Rwanda, Azam Premier League yari ya komeje,kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Ukwakira,Bugesera yakira Rayon sports.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda n’igice,ku kibuga kimeze nk’imbehe cyo mu Bugesera maze urugendo ntirwahira Rayon Sports hamwe n’abakunzi bayo bari bayiherekeje ku bwinshi.

Amakipe yombi yagerageje gusatirana ,nka ekipe nkuru Rayon sports yaje kubona uburyo Tidiane Kone atereka umupira mu rushundura ariko umusifuzi yerekana ko habaye ho kurarira,hamwe n’andi mahirwe yabonetse ku mupira wari utewe na Djabel ariko biba ibyubusa,igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi ari ubusa ku busa.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Bugesera FC ishaka uburyo yafungura amazamu ari nabyo byaje kuba,ku munota wa 47 itsinda igitego cyatewemo neza na Dusenge Berthe.

Abakinnyi ba Bugesera harimo kapiteni Nzigamasabo na Dusenge Berthe,Ruhinda bakomeje kugora ikipe ya Rayon,binarangira Bugesera ibashije kwegukana amanota atatu.

Bakiniye ku kibuga kimeze nk’intabire kitanaherukaga gukinirwaho

Uko indi mikino irangiye
Kuwa Gatanu
APR FC 2-1 As Kigali

Ku wa Gatandatu

Entincelles 1-1 Mukura vs
Kirehe fc 1-0 Musanze fc
Espoir fc 0-0 Sunrise fc
Bugesera fc 1-0 Rayon sports

MUKUNDENTE J Bernard
Tw//jmukundente


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    MUKAHIRWA MARIANNE   |   ku wa 21/10/2017, Saa 17:01

    Igitekerezo* NDI MARIANE ndirusizi ndababaye kuba rayon sport itsinzwe ariko ntibirare biracyari hafi ntakipe idatsindwa nikomeze itegure indimikino izatsinda

  • 2

    se7   |   ku wa 21/10/2017, Saa 19:56

    Mbega ikibuga kibi,ntako abakinnyi bacu GIKUNDIRO batagize ariko byanze

  • 3

      |   ku wa 21/10/2017, Saa 20:07

    Icyi sicyibuga

  • 4

      |   ku wa 22/10/2017, Saa 05:08

    Igitekerezo*niki c nibatarikibuga?

  • 5

      |   ku wa 22/10/2017, Saa 19:15

    Nashakaga kwibutsa mugenzi wanjye umunyamakuru ko :Ntabwo Berthe ari igistina gabo ahubwo bandika Bertin .murakoze cyane

Tanga igitekerezo

-->