Huye: Hatangirijwe igikorwa cyo gutoranya abana bafite impano mu mikino

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 6/01/2019, Saa 17:39:40 Yasuwe inshuro 283

Mu rwego rwo guteza imbere imikino Minisiteri y’uburezi mu Rwanda ifatanyije n’ishyirahamwe ry’imikino yo mu mashuli batangije igikorwa cyo gushakisha impano mu bakiri bato igikorwa mu mpera z’iki cyumweru dushoje cyabereye mu karere ka Huye.

Ku bibuga by’imikino byo mu kigo cya Groupe official de Butare, niho habereye ibikorwa byo gutoranya abana bafite impano mu gukina imikino irimo iy’umupira w’amaguru, volley ball, Basket ball, na Hand ball bafite hagati y’imyaka 14 na 15, kandi barangije ikiciro rusange cy’ayisumbuye.

Perezida wa kabiri mu ishyirahamwe ry’imikino yo mu mashuli mu Rwanda Frere Camille Rudasingwa

Ni igikorwa Vis- Perezida wa kabiri mu ishyirahamwe ry’imikino yo mu mashuli mu Rwanda Frere Camille Rudasingwa, avuga ko abatoranyijwe bagomba gushyirwa mu bigo by’amashuli aho bazitabwaho n’abatoza kandi biga.

Yagize ati:" aba bana bafite impano batoranyijwe barashyirwa bigo by’amashuli, who baziga ariko banakurikiranwa kugirango bakuze impano zabo. Ni igikorwa dutangiye kandi turifuza ko kizajya gikorwa nibura inshuro imwe mu mwaka."

Bamwe mu bana batoranyijwe bavuga ko bashimishwa no kuba leta ifata umwanya igashaka abafite impano mu mikino. Bakanavuga ko amahiwe bagize batazayapfusha ubusa, aho ngo bazirinda kwishora mu ngeso mbi kugira ngo bazakabye inzozi zabo mu mikino.

Umwe mu bakobwa batoranyijwe ufite impano mu mukino wa Volley Ball

Umwe yagize ati:" nitwa Rutayisire Prince naturutsemu karere ka Nyanza. Biratunejeje kuba aya mahirwe aritwe atangiriyeho byatunejeje kuko iki gikorwa kizadufasha kuzamura impano dufite.

Undi witwa Igirimpuhwe Sabine wavuye i Gicumbi na Tuyizere Elyse waturutse i Kayonza babwiye umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com ko iki ari igikorwa bishimiye, bakifuza ko ngo bakwitabwaho ahasigaye bakerekana ibyo bashobiye mu kibuga.

Perezida wa kabiri mu ishyirahamwe ry’imikino yo mu mashuli mu Rwanda Frere Camille Rudasingwa, hari inama agira aba bana bafite impanozo gukina imikino itandukanyije, batoranyijwe.

Yagize ati:" aba bana ndabagira inama yo kugira ikinyabupfura kandi bakaba abahanga. Birinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi kuko uwabyishoramo atazagera ku ntego ye."

Iri shakishwa ry’impano mu mikino, ryahuje abagera kuri 425 baturutse mu turere twose tw’igihugu. Bakaba bari bahamaze iminsi 2.






Umwe mu bakobwa batoranyijwe ufite impano mu mukino wa Volley Ball

Rukundo Emmanuel RDN/ Huye


      

Tanga igitekerezo

-->