Huye: Hatangijwe imikino y’abana izabafasha gusobanukirwa uburenganzira bwabo

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 6/12/2018, Saa 23:30:01 Yasuwe inshuro 285

Mu karere ka Huye hatangijwe imikino y’abana izwi ku zina rya “Patronage”, imikino yateguwe na kiliziya Gatolika, Paruwasi ya Rango, muri Diyosezi ya Butare.

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rango Remy Nsengiyuma

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rango, Remy Nsengiyumva yasabye abana gufata ikitegererezo ku muryango wa Yozefu na Mariya, kugira ngo bazagirire igihugu akamaro.

Yagize ati:” twazanye aba bana hano, kugirango tubateguremo abanyarwanda beza b’ejo hazaza. Iyo bari aha, tubasobanurira uburengaznzira bwabo yewe n’inshingano zabo nk’abana mu rugo. Iyo bari aha kandi binabarinda kuba inzererezi mu mu
muhanda.”

Abana bari muri Patronage bigishwa, uburengzanzira bwabo, inshingano zabo mu rugo, kwirinda ibiyobyabwenge, kwirinda inda z’imburagihe bakanakina imikino itadukanye irimo no kwiga indirimbo bituma banezerwa.

Bamwe mu babyeyi baganiriye n’umunyamakuru bavuga ko, uku guhuriza hamwe abana mu biruhuko bibafasha cyane. Uwitwa Umurerwa Alice yagize ati:” njyewe abanjye bari barananiye baraheze mu gihirahiro, ariko ubu iyo bari mu rugo usanga bavuga icyongereza baba bigira aha, bakishima bagakina, bikanezeza.”

Uyu mubyeyi kimwe na bagenzi be, icyo bahurizaho ni uko guhuriza abana hamwe mu biruhuko bibarinda kuzerera n’ibishuko bya hato na hato. Abana bari muri iyi Patronage nabo bavuga ko bibaneza kuko bungukiramo byinshi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tumba Migabo Vital

Umunyamabaganga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tumba Migabo Vital ashima cyane aba bihayimana Gatolika bahurije hamwe abana, agasaba aba bana bari muri Patronage kuzirikana impanuro bahabonera.

Yagize ati:” iki gikorwa ni kiza kuko kidufasha ubukangurambaga muri gahunda zitandukanye za leta. Icyo nasaba aba bana, ibyo bigira aha nti bibe amasigarakicaro kuko ni akabando kazabafasha mu buzima bwabo bw’ubu n’uburi imbere.”

Uyu muyobozi akomeza asaba abayeyi kutihugiraho, bihunza inshingano zabo.

Ati:” buri mubyeyi icyo akora cyose agomba kugikora mu nyungu z’umwana, yaba uwe cyangwa n’uwamugenzi we. Ababyeyi bagomba kugaruka ku nshingano za kibyeyi, zo kubyara no kurera kandi bishingiye ku muco nyarwanda.”

Abana bahurijwe hamwe muri Patronage mu kigo cya mutagatifu Don Bosco, ni abasaga 1000 bari hagati y’imyaka 5 na 18 y’amavuko.

Amateka ya Patronage avuga ko ikomoka kuri Mutagatifu Yohani Bosiko ahagana mu mwaka wa 1959. Iki gihe ngo hari hariho ibibazo bya politiki mu gihugu cy’ubutaliyani, abana babayeho nabi uyu mugabo atangira kubiyegereza ubwo , abahuriza hamwe, abashyira mu mashuli bagira ubuzima bwiza bushingiye ku iyobokamana no ku mubiri.

Padiri munkuru wa Paruwasi ya Rango ari kwimana n’abana



Bamwe mu babyeyi baganiriye n’umunyamakuru



Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Tumba Migabo Vital



Emmanuel Rukundo @rdn Huye


      

Tanga igitekerezo

-->