Hamenyekanye igihe Tombora y’igikombe cy’Isi izabera

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 9/11/2017, Saa 14:18:54 Yasuwe inshuro 1099

Nyuma y’aho amakipe amwe n’amwe abonye itiki yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera mu Burusiya ubu byamaze kumenyekana ko tombora izaba tariki 1 Ukuboza 2017 Moscou mu Burusiya.

Bitegenyijwe ko amakipe 32 azashyirwa mu dukangara 4 aho bazakuramo amatsinda 8 azerekeza mu gikombe cy’isi cya 18.

Russia: bazakira irushanwa.

Afurika

CAF izahagararirwa n’ibihugu 5, aho kugeza ubu hari gukinwa umunsi wa 3 n’uwa 4 mu matsinda kuva mu cyumweru gishize mu gihe imikino ibiri ya nyuma izaba mu kwezi kwa 11.

Dore amakipe ayoboye amatsinda kugeza ubu kuko ni na yo yajyayo akomeje kuri iyi myanya.

Tunisia: Iyoboye itsinda A n’amanota 9.
Nigeria: Iyoboye itsinda B n’amanota 9.
Ivory Coast: Iyoboye itsinda C n’amanota 7.
Burkina Faso: Iyoboye itsinda D n’amanota 5.
Uganda: Iyoboye itsinda E n’amanota 7.

Asia

AFC ihagarirwa n’amakipe 4 mu gikombe cy’isi, iya gatanu iboneka iyo babanje gukina n’ikipe yo muri Amerika. Bo bazasoza amajonjora kwa 9 k’umwaka utaha.

Amakipe 2 ya mbere n’abiri ya kabiri mu itsinda ni yo ajya mu gikombe cy’Isi

Iran: Iyoboye itsinda A, yabonye itike tariki ya 12 Kamena itsinze 2-0 Uzbekistan.
Japan: Iyoboye itsinda B yabonye itike tariki ya 31 Kanama itsinze 2-0 Australia.
Korea y’Epfo: Ni iya kabiri mu itsinda A n’amanota 14.
Saudi Arabia: Ni iya kabiri mu itsinda B n’amanota 16 itandukanywa n’ibitego na Australia.

i Burayi

UEFA ihagararirwa n’amakipe 14 mu gikombe cy’isi. Imikino yabo izarangira mu kwa 11.

Dore amakipe yahita abona itike (aya mbere)

Ubufaransa: Iyoboye itsinda A n’amanota 17.
Ubusuwisi: Bayoboye itsinda B n’amanota 24.
Ubudage: Bayoboye itsinda C n’amanota 21.
Serbia: iyoboye itsinda D n’amanota 15.
Pologne: bayoboye itsinda E n’amanota 16.
Ubwongereza: bayoboye itsinda F n’amanota 17.
Espagne: bayoboye itsinda G n’amanota 19.
Ububiligi: bayoboye itsinda H n’amanota 22. Babonye itike batsinze Ubugereki 2-1.
Croatia: bayoboye itsinda I n’amanota 16.

Amakipe 8 yabaye aya kabiri, ahurizwa mu mikino ine (bagakina mu rugo no hanze), atsinze akabona itike. Dore kugeza ubu amakipe ya kabiri:

Portugal: ifite amanota 21 mu itsinda B
Italy: ifite amanota 16 mu itsinda G
Northern Ireland: ifite amanota 16 mu itsinda C.
Sweden: Bafite amanota 16 mu itsinda A.
Slovakia: Bafite amanota 15 mu itsinda F.
Ukraine: Bafite amanota 14 mu itsinda I.
Bosnia &Herzegovina: Bafite amanota 14 mu itsinda H.
Ireland: Bafite amanota 13 mu itsinda D.

Amerika ya Ruguru

CONCACAF bahagarirwa n’amakipe 3, iya kane ibanza gukina play-offs. Imikino yabo bazayisoza mu kwezi gutaha. Dore amakipe atatu ya mbere mu itsinda rigizwe n’ibihugu 6.

Mexico: Yabonye itike kuwa Gatanu itsinze 1-0 Panama.
Costa Rica: ya kabiri n’amanota 14.

Leta Zunze ubumwe z’Amerika: ya gatatu n’amanota 8 batandukanywa n’ibitego na Honduras.

Amerika y’Epfo

CONMEBOL ihagararirwa n’ibihugu 4 mu gihe icya gatanu kibanza guca muri play-offs bagakina n’ikipe yo muri Oceania. Dore amakipe ane ya mbere mu gihe imikino izasozwa mu kwa 11.

Brazil: Yabonye itike tariki ya 28 Werurwe itsinze 3-0 Paraguay.
Colombia: Ya kabiri n’amanota 25.

Uruguay: ya gatatu mu itsinda na 24.
Chile: Ya kane na 23.

UKO IMIKINO YA PLAY-OFFS IKINWA:

Uzatsinda hagati ya Syria cyangwa Australia azakina na Honduras ya kane muri CONCACAF.

Uzatsinda hagati ya Nouvelle Zelande cyangwa Ibirwa bya Solomon muri Oceania, azahura na Argentine ya gatanu muri CONMEBOL.

AKIMANA ERNESTE


      

Tanga igitekerezo

-->