Gatsibo:Abafana ba Liverpool FC boroje abarokotse jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe na UWINEZA Pamela Kuwa 8/05/2018, Saa 11:57:18 Yasuwe inshuro 708

Uhagarariye abakunzi ba Liverpool FC mu Rwanda MUTANGANA Alex aravuga ko intego y’abafana b’iyi kipe atari ukuyifana gusa ahubwo ngo bafite n’umuco wo gufasha nk’abanyarwanda.

Ni muri urwo rwego mu gikorwa cyabo ngaruka mwaka cyo gufasha abatishoboye bo hirya no hino mu Rwanda baherutse koroza imiryango itatu(3) y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 mu Rwanda,baherereye mu murenge wa Ngarama , mu karere ka Gatsibo.

Aborojwe iz’inka bavugako zigiye kuba imbarutso guhindura imibereho yabo iganisha kw’iterambere.

Abakunzi b’ikipe ya Liverpool mu gihugu hose banzwi begera kuri 600 bakaba boroje Inka eshatu zifite agaciro nk’ibihumbi magan inani (800000frw) by’amafaranga y’u Rwanda kandi zihaka ku miryango yo mutugali twa Kigasha,Ngarama na Bugamba.

Liverpool will never walk alone


      

Tanga igitekerezo

-->