Espoir FC yahinduye umuvuno yirukana bamwe mu bakinnyi ijya gushakira impano mu cyaro

Yanditswe na AKIMANA Erneste Kuwa 18/09/2018, Saa 10:32:37 Yasuwe inshuro 1253

Umutoza w’ikipe ya Espoir Fc yo mu Karere ka Rusizi , Okoko Godefroid avuga ko abakinnyi bataba mu mujyi gusa ahubwo no mu cyaro hari impano zitandukanye kandi zakina umupira neza ku buryo bitaweho bavamo abakinnyi beza kandi bakomeye.

Umutoza Okoko Godefroid avuga ko mu byaro bitandukanye haba hari impano z’abakinnyi batandukanye ku buryo bitaweho bavamo abakinnyi bakokemeye kandi bakina umupira.

Yagize ati:’Mu byukuri turembye uburyo umupira ukinwa usanga no mu cyaro hari impano zitandukanye,usanga mu cyaro bakina neza kurusha n’abo mu mujyi ku buryo wabafasha bakaba banakina no mu kiciro cya mbere kuko burya umukinnyi arategurwa”.

Okoko avuga ko ubu yasabwe kuzajya yitabira imikino ikinirwa mu Mirenge kugira ngo arebe impano zitandukanye zamufasha mu ikipe ya Espoir Fc.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi,Kayumba Ephrem avuga ko nyuma yo kubona amafaranga y’umurengera bahembaga abakinnyi baba nyamahanga ariko ntibagaragaze umusaruro,ubu bahisemo gukoresha Abanyarwanda cyane cyane abavuka mu Karere ka Rusizi.

Yagize ati"Impamvu yatumye tugabanya amafaranga muri Espoir twasanze amenshi tuyahemba abanyamahanga kandi biragaraga ko hari abana bafite impano zo gukina umupira. Bityo bakaba bakina bagasiba icyuho cy’abanyamahanga ndeste bagatanga umusaruro kandi ntibahembwe amafaranga menshi n’ayo bahembwe agakoreshwa mu gihugu".

Akarere ka Rusizi gaherutse gushyira itangazo rihamagarira abakinnyi kuza gukora igeragezwa kugira ngo bahitemo abafasha Ikipe ya Espoir Fc mu kiciro cya mbere muri Shampiyona y’Umwaka utaha 2018-2019.

Aho basezereye abakinnyi barenga batandatu, ndetse abandi batangiye imyitozo kuri uyu wa mbere kuri Stade ya Rusizi.

Iyi kipe iri kuyoborwa na Kamuzizi Godefroid ni myuma y’uko Habyarimana Marcel Matiku agizwe Visi Perezida wa Ferwafa.

Akimana Erneste


      

Tanga igitekerezo

-->