Misiri: Uwigeze kuba umutoza wa Zamalek yishwe n’indwara y’umutima nyuma yo kubona ikipe ya Misiri isezererwa

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 27/06/2018, Saa 14:07:40 Yasuwe inshuro 15228

Uwahoze akinira ikipe y’igihugu ya Misiri akaba yaranabaye umutoza w’ikipe ya Zamalek -ubu akaba yari umusesenguzi w’umupira w’amaguru mu gihugu cya Misiri- yitabye Imana azize indwara y’umutima nyuma yo kubona ikipe y’igihugu ya Misiri isezerewe mu mikino y’igikombe cy’Isi.

Abdel Rahim Mohamed wigeze gutoza ikipe ya Zamalek yaje gufatwa n’indwara y’umutima ubwo ikipe y’igihugu ya misiri yatsindwaga n’ikipe ya Saudi Arabia ibitego 2-1mu ijoro ryo ku wa mbere, ibintu byaje gutuma uyu mugabo afatwa n’indwara y’umutima agahita yitaba Imana nkuko Nairobinews dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Abdel Rahim yaje kwitaba imana ubwo yateguraga ikiganiro cyo gusesengura uyu mukino yari gukorera kuri imwe muri televisiyo yo muri iki gihugu yitwa Nile sports channel.

Akimara kwitura hasi, bagenzi be bari kumwe bahise bitabaza abaganga ngo barebe ko yagaruka mu buzima maze ahita ajyanwa mu bitaro bya French Qasr Al-Aini Hospital aho Abaganga bamaze iminota mirongo itatu bagerageza ku mugarurira ubuzima ariko bikaba iby’ubusa akaza kwitaba Imana nkuko Ahmad Taha Umuyobozi w’ibitaro yabitangarije itangazamakuru.

Ahmed Fazi wahoze ari umuzamu w’ikipe ya Misiri yavuze ko yarari kumwe nuwo nyakwigendera ko ngo yababajwe no kuba ikipe ya Misiri itsinzwe incuro eshatu zose.


      

Tanga igitekerezo

-->