Eden Hazard ashobora gukubirwa 2 umushahara muri Chelsea

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 31/12/2017, Saa 09:20:09 Yasuwe inshuro 1495

Hazard ashobora kongera amasezerano mu ikipe ya chelsea nyuma yaho Real Madrid na Manchester United zamushakishaga uruhindu.

Ikinyamakuru gikunze kuvuga ku bijyanye n’imikino metro.co.uk cyashyize hanze amakuru avuga ko umikinnyi w’ikipe ya chelsea Foot Club,"Eden Hazard" ko agiye kongera amasezerano azamugeza muri 2020,ndetse akaba yagenerwa umushahara utarigeze uhembwa umukinnyi n’umwe kuva aho premier league yatangiriye muri Gashyantare 1992, kugeza magingo aya.

Ni aka gahigo ko guhembwa amafaranga menshi mu ikipe yo muri shampiyona y’ubwongereza kari gafitwe na Paul Pogba aho mu masezeno mashya aherutse kugirana n’ikipe ya Manchester United bemeranije ko izajya imuhemba €290,000 mu cyumweru birumvikana ko Hazard ahise amurenzaho €10000.

Tubibutse ko ubusanzwe Eden Hazard mu masezerano ari kurangira yari afitanye na Chelsea yahembwaga €150,000 mu cyumweru.

Eden Michael Hazard yavukiye mu gihugu cy’Ububiligi kuri ubu afite imyaka 26 y’amavuko kuko yavutse ku iitaliki ya 07 Mutarama mu 1991,yanyuze mu makipe abiri mbere y’uko atangira gukinira Chelsea muri 2012.


      

Tanga igitekerezo

-->