Dore uko byari byifashe mu irushanwa rya ANK1 ku nshuro ya mbere:amafoto

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 2/12/2017, Saa 09:21:42 Yasuwe inshuro 260

Nk’uko byakunze gutangazwa mu bitangazamakuru bitandukanye ko kuwa 30 Ugushyingo 2017 hari hitezwe gahunda yiswe ANK1 NIGHT, ikaba gahunda yo guhuza abantu bamaze kumenya umukino wa ANK1 kuva mu kwezi kwa Kamena k’ uyu mwaka ubwo Lukas Enk wahimbye uyu mukino yatangizaga gahunda yo kuwigisha no kuwumenyekanisha.

Nkuko byari byitezwe rero kuri uyu mugoroba wo kuwa kane saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo bamwe mu bamaze kuba abakunzi b’uyu mukino bahuriye muri New Panafrica resto bar iherereye mu mugi wa Kigali, muri gahunda y’ irushanwa ryiswe MASS COMPETITION irushanwa rya mbere ry’ uyu mukino kuva ubayeho, rikaba irushanwa rigamije gukundisha no kwerekana ubwiza bw’uyu mukino ufite inkomoko mu gihugu cy’u Rwanda.

Nyuma yo gukina byo kwishimisha ku bari bahuriye muri uwo mugoroba wa ANK1, batandatu biyemeje kurushanwa bagaragaje aho bageze mu kumenya uyu mukino ubwo batangiraga mu matsinda atatu, nyuma yo kubona batatu bahize abandi hakaniyongeraho umwe mu batsinzwe wari ufite amanota menshi, umukino wakomereje mu kiciro gikurikiyeho kugeza ubwo habonetse babiri bageze ku mukino wa nyuma, biza kurangira umusore TWISHIMIYIMANA DJAMALI ari we wegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya mbere mu mateka y’umukino ANK1 nyuma yo gutsinda NSENGIMANA Marcel ku mukino wa nyuma.

Nubwo bwari ubwa mbere abantu bahuriye mu irushanwa rya Ank1 bahatanira ibihembo, byari bishyushye guhera mu byiciro byabanje kureza kuri finale kuburyo abakurikiraga uwo mukino bari baryohewe ndetse bafite amatsiko y’ uri bwegukane iri rushanwa ry’ amateka.

Nyuma y’ irushanwa abarushanwe bahawe impamyabwitabire (certicicates) zibemerera kuzakomeza gukina andi marushanwa yitezwe mu bihe biri imbere harimo na shampiyona y’ uyu mukino, gahunda isozwa no gutanga ibihembo binyuranye birimo t-shirts za Ank1 group, ibikoresho by’ umukino k’ umwanya wa mbere n’ uwa kabiri ndetse n’ ibihumbi 50.000 by’ amanyarwanda ku mwanya wa mbere.

Twishimiyimana Djamali ari kumwe na bamwe mu bayobozi ba Ank1 group
Nsengimana Marcel wabaye uwa kabiri muri Ank1 Mass Competition

      

Tanga igitekerezo

-->