Dore amatsinda y’igikombe cy’Isi cya 2018

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 2/12/2017, Saa 07:34:09 Yasuwe inshuro 4837

Umuhango wa Tombola y’igikombe cy’isi wabereye mu gihugu cy’Uburusiya, unitabirwa n’abanyacyubahiro bakomeye barangajwe imbere na perezida Vladimir Putin, Umuyobozi w’umupira w’amaguru ku Isi Gianlugi Infantino n’abatoza b’Amakipe yose ari muri iki gikombe.

Mu ijambo rye,Vladimir Putin yashimiye Amakipe yabonye itike yo gukina iki gikombe anongeraho kandi ko iki gikombe kizatwarwa n’ikipe yahatanye kandi yihanganye kurusha izindi, Yahaye ikaze kandi buri wese wifuza kuzareba iyi mikino ko amarembo afunguye.

Tubibutse ko muri iyi Tombora nta kipe zo ku mugabane umwe zari zemerewe gutomborana cyeretse nko ku mugabane w’Uburayi kubera ko uyu mugabane ufitemo amakipe menshi.
Dore uko Amatsinda Ateye

Itsinda A: Uburusiya, Uruguay, Misiri na Saudi Arabia

Itsinda B: Portugal, Espagne, Iran na Maroc.

Itsinda C: Ubufaransa, Peru, Denmark na Australia.

Itsinda D: Argentine, Croatia, Iceland na Nigeria.

Itsinda E; Brazil, Ubusuwisi, Costa Rica na Serbia.

Itsinda F: Ubudage Mexique, Sweden na Korea y’Epfo

Itsinda G: Ububiligi, Ubwongereza, Tunisia na Panama.

Itsinda H: Pologne, Colombia, Senegal n’Ubuyapani.

Ukurikije uko ubonye aya matsinda ni irihe tsinda twakwita iry’Urupfu? Ese ubonye Amakipe yo ku mugabane w’Afurika atomboye neza ku buryo azitwara neza. Dutegereze umwaka utaha.


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    nganji medal   |   ku wa 4/12/2017, Saa 15:02

    Igitekerezo*ewana igikombe ni cya polutigal

Tanga igitekerezo

-->