Ubusesenguzi ku makipe 32 azakina igikombe cy’Isi cya 2018

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 10/12/2017, Saa 15:19:39 Yasuwe inshuro 1417

Igikombe cy’Isi ni kimwe mu irushanwa rikurikirwa n’Abantu benshi batandukanye kuri iy’Isi ku buryo buri gihugu cyose gishoboye kujya muri iri rushanwa isi yose iba igihanze amaso.

Iri rushanwa si ugupfa kurigeramo kuko rijyamo umuhanga rigasiba undi.Rwandadailynews twabateguriye amateka n’ubusesenguzi by’Amakipe yabonye itike yo kwerekeza mu gihugu cy’Uburusiya mu mwaka utaha wa 2018, ukwezi kwa Kamena.

1.Peru

Ku itariki ya 16 Ugushingo, nibwo ikipe y’Igihugu cya Peru yabonye itike yo kwerekeza mu mikino y’Igikombe cy’Isi nyuma yo kurangiza ari iya Gatanu muri Amerika y’epfo ikajya mu mikino ya playoff itsinda New Zealand ibitego 2-0.

Iyi kipe yari imaze imyaka 36 idakina igikombe cy’Isi, ikaba izwiho guhanahana umupira ku buryo bwo hejuru n’Abakinnyi bayo bakiri bato.

Nyuma yo kubona iyi tike, Igihugu cyose cyumvikanyemo urusaku rw’Abafana bishimira iyo nsinzi dore bukeye bwaho habaye ikiruhuko mu gihugu hose.

Umukinnyi ngenderwaho ni Jeferson Farfan (Lokomotiv Moscow), Umukinnyi wo kwitega ni Christian Cueva (Sao paul) Umutoza wayo ni Ricardo Gareca. Uko ikina 4-2-3-1.

2.Denmark

Ni ikipe yabonye itike inyuze mu mikino ya play off nyuma yo kurangiza ari iya kabiri mu itsinda E muri Asia iza gutsinda ikipe y’Igihugu ya Ireland ibitego 5-1 ibifashijwemo n’Umukinnyi wayo Christian Ericksen watsinzemo ibitego bitatu.

Iyi kipe ikaba yari iherutse mu gikombe cy’Isi muri2010. Umukinnyi ngenderwaho ni Christian Eriksen(Tottenham), umukinnyi wo kwitega ni Thomas Delaney (Werder Bremen), Umutoza ni Age Hareide.

Uko ikina (Preferred system) 4-3-3.

3.Australia

Iyi kipe yagowe cyane no kubona itike kubera urugendo runini yakoraga ijya gukina. Ni ikipe yarangije ari iya Gatatu mu itsinda B muri Asia, ikina imikino ya playoff itsinda Honduras na Syria. Iyi kipe itagifite umutoza wayo dore ko uwari Umutoza wayo Ange Postecoglou yahise asezera bamaze kubona itike.

Umukinnyi ngenderwaho ni Aaron Moy (Huddersfield Town), Umukinnyi wo kwitega ni Mathew Leckie (Hertha Berlin) Uko bakina(system) 3-4-1-2 ariko bishobora guhinduka bitewe n’Umutoza bazazana.

Abakinnyi ba Australia bashimira Abafana babo nyuma yo kubona itike

4.France

Ni ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo gutwara iki gikombe, ikaba ifite Abakinnyi bakomeye bakina mu makipe akomeye yiganjemo ayo ku mugabane w’Uburayi.

Ni ikipe ifite umukino mwiza kandi wihuta ,Abakinnyi nka Paul Pogba,N’ngolo Kante, Antoine Griezman,Kylian Mbape ni abakinnyi batorohera ikipe bahanganye bitewe n’umuvuduko bagira.

Iyi kipe yabonye itike nyuma yo kuzamuka iyoboye itsinda A ku mugabane w’Uburayi. Umutoza wayo ni Didier Deschamps. Imikinire yayo ni 4-4-2 cg 4-3-3 Umukinnyi wo kwitega ni Kylian Mbape.


5.Russia

Iki gihugu ni cyo kizakira iri rushanwa, ikipe yacyo yiganjemo Abakinnyi bakina imbere mu gihugu Umutoza wayo Stanislav Cherchesov wazanye impinduka zikomeye muri iyi kipe ubwo yakinishaga Abakinnyi batari basanzwe bakina agakuramo abari basanzwe bakina dore ko byanamuhiriye.

Akoresha Abakinnyi biganjemo abakiri bato yabashije kwitwara neza mu mikino ya Confederation Cup 2017.

Uko bakina 3-5-2, Umukinnyi ngenderwaho ni Igor Akinfeev (CSKA Moscow), Umukinnyi wo kwitega ni Aleksandr Golovin (CSKA Moscow)Umutoza wayo ni Stanislav Cherchesov.

6. Saudi Arabia

Iyi kipe izwi ku izina rya Green Falcons ni ubwa Gatanu yerekeza mu mikino y’Igikombe cy’Isi, ikaba yaherukaga muri iyi mikino muri 2006. Yarangije amatsinda iri ku mwanya wa kabiri nyuma y’Ubuyapani mu itsinda B.

Uko ikina ni 4-3-3, Umukinnyi wo kwitega Fahad Al-Muwallad(Al-Ittihad), Umukinnyi ngenderwaho ni Nawaf Al Abed (Al Hilal)Umutoza ni Juan Antonio Pizzi.

Ibyishimo byari byose ubwo Saudi Arabia yabonaga itiki

7.Egypt

Ni ikipe izi kurinda izamu ryayo cyane dore ko irimo Abakinnyi bakuze n’abakiri batoya. Umuzamu wayo Essam El Hadary ni umwe mu bakinnyi iyi kipeifite bakuze ndetse akaba ariwe mukinnyi ugiye guca agahigo ko gukina igikombe cy’Isi akuze.

Iyi kipe kandi ifite abakinnyi bazwi nka Muhamed El neney na Muhamed Salah bose bakina ku mugabane w’Uburayi nibo bakinnyi iyi kipe igenderaho hamwe n’Umuzamu wabo ufite ubunararibonye mu gukina amarushanwa.

Yabonye itike nyuma yo kuzamuka ari iya mbere mu itsinda E. Uko ikina ni 4-2-3-1, Umukinnyi ngenderwaho ni Muhamed Salah(Liverpool), Umukinnyi wo kwitega ni Mahmoud Hassan uzwi nka “Trezeguet” (Anderlect watijwe muri Kasimpasa). Umutoza wayo ni Hector Cuper.


8. Uruguay

Ni ikipe izwi ku izina rya La Celeste yabonye itike nyuma yo kuzamuka ari iya kabiri muri Amerika y’Epfo, ikaba igendera ku bakinnyi nka Edison Kavani w’ikipe ya Paris Saint Germain, Luiz Suarez w’Ikipe ya FC Barcelona, wigeze guhagarikwa kumara imyaka ibiri adakinira iyi kipe ye yigihugu kubera kuruma myugariro w’Ikipe y’Ubutariyani Giorgio Chiellini ubwo bakinaga igikombe cy’Isi cya2014.

Ni ikipe ikomeye cyane hagati mu kibuga no mu busatirizi bwayo, uko ikina ni 4-4-2, Umukinnyi ngenderwaho ni Luis Suarez(Barcelona), Umukinnyi wo kwitega ni Federico Valverde (Real madrid ariko yatijwe muri Deportivo la coruna), Umutoza wayo ni Oscar Tabarez.

9. Portugal

Ni ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo gutwara kino gikombe dore ko yatwaye igikombe cy’Amakipe y’Ibihugu by’Iburayi imaze gutsinda Abafaransa ku mukino wa nyuma, Ni kipe ifite ikibazo cya myugariro ushobora kuzasimbura Pepe w’imyaka 35.

Iyi kipe yabonye itike nyuma yo kuzamuka iyoboye itsinda B ryo ku mugabane w’Uburayi. Uko ikina ni 4-4-2, Umukinnyi ngenderwaho ni Christiano Ronaldo (Real Madrid), Umukinnyi wo kwitega ni Bernaldo Silva(Manchester City), Umutoza ni Fernando Santos.

10. Spain

Ni ikipe izwi ku izina rya La Roja ikaba iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana kino gikombe dore ko yanagitwaye muri 2010 itsinze Ubuholandi. Iyi kipe itarahiriwe n’imikino ya Euro2016 kuko yakuwemo n’Abatariyani muri kimwe cya kane, nta cyahindutse ku bakinnyi yari ifite kuko nibo igifite. Babonye itike nyuma yo kuzamuka ari iya mbere mu itsinda G imbere y’Ubutariyani, Umukinnyi ngenderwaho ni David Silva (Man City),Andreas Iniesta(Barcelona), Umukinnyi wo kwitega ni Isco(Real madrid) uko ikina ni 4-5-1 Umutoza ni Julen Lopetegui.


11. Morroco

Iyi kipe izwi ku izina rya The Atlas Lions, izwi mu kugira umukino wugarira cyane Abakinnyi nka Karim El Ahmadi, M’barak Boussoufa, Mehdi Benatia ni Abakinnyi bafashije iyi kipe mu kubona itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi.

Yabonye itike nyuma yo kuyobora itsinda C imbere ya Cote d’Ivoire, uko ikina ni 4-5-1, Umukinnyi ngenderwaho ni Mehdi Benatia(Juventus), Umukinnyi wo kwitega ni Sofiane Boufal(Southampton). Umutoza ni Herve Renard.

12. Iran

Iyi kipe yabaye iya mbere mu kubona itike y’igikombe cy’Isi ku mugabane w’Asia, ikaba izwiho umukino wugarira cyane dore ko yakinnye imikino 12 itinjizwa igitego.

Ni ikipe izwiho umukino wihuta cyane no gukoresha contre attack. Yabonye itike nyuma yo kuba iya mbere mu itsinda A, uko ikina ni 4-2-3-1, Umukinnyi wo kwitega ni Sardar Azmoun (Rubin Kazan) Umukinnyi wo kwitega ni Saman Ghoddos(Ostersund), Umutoza ni Carlos Queiroz.

13. Argentina

Iyi kipe yabonye itike biyigoye ku munota wa nyuma ifite Abakinnyi benshi bakomeye ikindi kandi ni ikipe yageze ku mukino wanyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2014 itsindwa n’Abadage ku mukino wa nyuma.

Iyi kipe kandi ntiyahiriwe n’imikino ya nyuma kuko yanatsidiwe ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Copa Amerika na chili.

Argentina iyobowe na rurangiranwa kw’Isi mu mupira w’amaguru Lionel Messi iri mu makipe ahabwa amahirwe yo gutwara kino gikombe dore ko yanatsindiwe ku mukino wa nyuma.

Yabonye itike nyuma yo kuba iya gatatu muri Amerika y’Epfo. Umukinnyi ngenderwaho ni Lionel Messi(Barcelona), Umukinnyi wo kwitega ni Paulo Dybala(Juventus), Imikinire yayo ni 3-4-3, Umutoza ni Jorge Sampaoli.

14. Iceland

Ni ikipe yaciye agahigo k’Igihugu gito cyitabiriye imikino y’igikombe cy’Isi nkuko 10% by’igihugu bagiye mu gihugu cy’Ubufaransa mu mikino ya Euro2016 mu gihe hari urugendo rurerure naho mu Burusiya ni hafi y’Uburusiya, Ubu hakaba hibazwa uko iki gihugu gito kizitwara muri iyi mikino y’Igikombe cy’Isi.

Iyi kipe yabonye itike nyuma yo kuyobora itsinda I imbere ya Croatia. Uko ikna ni 4-4-2, Umukinnyi ngenderwaho ni Gylfi Sigurdsson(Everton), Umutoza ni Heimir Hallgrimsson.

15.Croatia

Iyi kipe ntiyahiriwe n’imikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu Burusiya dore ko yagiye ihura n’ibibazo by’Abatoza, aho yirukanye umutoza wayo ikazana undi.

Iyi kipe yabaye iya kabiri mu itsinda I byatumye ikina imikino ya playoff iza gutsinda ikipe y’Igihugu ya Greece, Iyi kipe ifite Abakinnyi bakomeye nka Ivan Raktic wa FC Barcelona na Luka Modric wa Real Madrid bayifasha hagati hayo. Uko ikina ni 4-2-3-1, Umukinnyi ngenderwaho ni Ivan Raktic(Barcelona) na Luka Modric (Real Madrid),Umukinnyi wo kwitega ni Nikola Vlasic(Everton), Umutoza wayo ni Zlatko Dalic.

16.Nigeria

Ikipe izwi ku izina rya The Super Eagles ikipe yiganjemo urubyiruko ikipe itarabonye itike y’ igikombe cy’Afurika.Iyi kipe kandi iherutse gutsinda ikipe y’Igihugu ya Argentine mu mukino wa gicuti wabereye mu burusiya.

Abakinnyi nka Alex Iwobi na Victor Moses bafasha iyi kipe kugira impande zihuta cyane, Super Eagles izwiho kuba ifite Ubwugarizi bufite ingufu nyinshi.

Yabonye itike nyuma yo kuzamuka ari iya mbere mu itsinda B mbere y’ikipe ya Zambiya, Uko ikina 4-3-3, Umukinnyi ngenderwaho Victor Moses(Chelsea), Umukinnyi wo kwitega ni Alex Iwobi(Arsenal), Umutoza ni Gernot Rohr.
Abakinnyi b’Ikipe ya Nigeria bishimira igitego

17.Brazil

Iyi kipe iri mu zihabwa amahirwe yo gutwara iki gikombe dore ko iyi kipe yasezerewe muri 2014 inyagiwe n’ikipe y’Ubuholandi ibitego birindwi, gusa uko iyikipe yakinnye imikino yo mu matsinda ntawakongera guhamya ko byakongera kuyibaho dore ko ari ikipe yabonye itike mbere muri Amerika y’Epfo. Uko bakina ni 4-1-4-1, Umukinnyi ngenderwaho ni Neymar(PSG), Umukinnyi wo kwitega ni Paulinho(Barcelona), Umutoza ni Tite.


18.Switzerland

Iyi kipe yabonye itike nyuma yo kurangiza ku mwanya wa kabiri mu itsinda B ikina imikino ya playoff itsinda Ireland y’Amajyepfo.

Ni ikipe ifite intego byibura yo kugera mu muri kimwe cya 16. Abakinnyi nka Xherdan Shakiri, Granit Xchaka, Stephan Lichtsteiner bakina umukino wihuta cyane. Uko bakina ni 4-5-1. Umukinnyi ngenderwaho ni Granit Xchaka(Arsenal), Umukinnyi wo kwitega ni Denis Zakaria (Borussia Monchengladbach), Umutoza ni Vladimir Petkovic.


19. Costa Rica

Iyi kipe benshi bayimenye mu gikombe cy’Isi cyo muri 2014 ubwo yageze muri kimwe cya kane mu gihe ntawayihaga amahirwe yo kurenga Amatsinda.

Iyi kipe ifite intego nanone kandi yo kugera muri kimwe cya munani gusa bikaba bitazayorohera. Iyi kipe yabonye itike nyuma yo kuzamuka ari iyakabiri inyuma ya Mexico, Uko ikina 5-4-1, Umukinnyi ngenderwaho ni Keylor Navas (Real madrid), Umukinnyi wo kwitega ni Marco Urena (San jose Earthquakes), Umutoza wayo ni Oscar Ramirez.


20. Serbia

Ni ikipe yakinnye imikino icumi itsindwamo umwe gusa, iyi kipe kandi yabashije kugera muri kimwe cya kane mu mikino ya Euro2016.

Uwari Umutoza w’iyi kipe Slavoljub Muslim yaje kutavuga rumwe n’Ukuriye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri kino gihugu kubera kwanga guhamagara Umukinnyi ukina hagati Sergej Milinkovic Savic nuko aza kwirukanwa.

Iyi kipe yabonye itike nyuma yo kuyobora itsinda Dore uko ikina 3-4-3 Umukinnyi ngenderwaho ni Nemanja Matic (Manchester unuted),Umukinnyi wo kwitega ni Sergej Milinkovic-Savic(Lazio),Umutoza ni Mlanden Krstajic.

21. Germany

Iyi kipe ifite igikombe cy’Isi yatwaye 2014, Benshi batangiye kuvuga ko yasubiye inyuma kuko bari bazi ko ishobora no gutwara Euro2016 yabereye mu Bufaransa, ariko iyi kipe yabonye itike imaze imikino icumi idatsindwa n’agahigo k’ibitego 43 ku mugabane w’Uburayi.

Yazamutse ari iya mbere mu itsinda C, uko ikina 4-2-3-1, Umukinnyi ngenderwaho ni Toni Kloos (Real Madrid),Umukinnyi wo kwitega ni Leroy Sane(Manchester City),Umutoza ni Joachim Low.

22.Mexico

Iyi kipe yabonye itike bitayigoye gusa Umutoza wayo Carlos aracyabazwa ukuntu ikipe ya Chili yamutsinze muri Copa Amerca n’Abadage bakamutsinda mu mikino ya Confederation cup aho yatsinzwe ibitego 7-0 na 4-1bikaba bifatwa nk’igisebo yateje iyi kipe gusa ntibyamubujije kugumana iyi kipe nk’umutoza wayo.

Yarangije ari iya mbere imbere ya Cost rica, uko ikina 4-3-3, Umukinnyi ngenderwaho ni Javier Hernandez “Chicharito”, Umutoza ni Juan Carlos Osorio.

23.Sweden

Iyi kipe yazanye impinduka nyinshi zo gukuramo Abakinnyi bakuze igakinisha abakiri bato, benshi wasangaga bakina muri za shampiyona zikomeye nko mu bwongereza, Espagne... none ubu iyi kipe igizwe n’Abakinnyi bakina muri Denmark, Greece, Russia.

Umukinnyi nka Zlatan Ibrahimovich ntibiramenyekana niba azajyana n’iyi kipe mu Burusiya. Iyi kipe yabonye itike nyuma yo gutsinda Ubutariyani mu mikino ya Playoff, uko ikina 4-4-2, Umukinnyi ngenderwaho ni Emil Forsberg (RB Leipzig) Umukinnyi ukomeye ni Viktor Claesson(Krasnodar).


24. South Korea

Iyi kipe byagoye kubona itike, yashinjwaga kuba nta basatirizi bihuta ndetse byatumye birukana uwari umutoza wayo Uli Stielike, asimbuzwa n’uwatozaga abatarengeje imyaka 23 na20 ariwe Shin Tae-Yong gusa abafana biyi kipe bakaba bategereje uwigeze gutoza iyi kipe ariwe Guus Hiddink.

Yabonye itike nyuma yuko izamutse ari iya kabiri muri Asia mu itsinda A. Uko bakina 4-4-2 Umukinnyi ngenderwaho ni Heung Min Son(Totenham)Umukinnyi wo kwitega ni Chang-Hoon(Dijon), Umutoza ni Shin Tae-Yong.

25. Belgium

Ni ikipe iri muzihabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe. Iyi kipe yaciye uduhigo mu mikino yo gushaka itike, ntibigeze batsindwa, babonye amanota 28 mu mikino icumi, batsinze ibitego 43.

Lomelu Lukaku aca agahigo ko kuba umukinnyi utsindiye iyi kipe ibitego byinshi. Ni ikipe yiganjemo Abakinnyi bakina ku mugabane w’Uburayi. Bazamutse ari abakabiri mu itsinda H, uko bakina 3-4-2-1, Umukinnyi ngenderwaho ni Eden Hazard, Umukinnyi wo kwitega ni Thomas Meunier, Umutoza ni Roberto Martinez.


26. Panama

̏Tugiye mu gikombe cy’Isi kwiga no guhatana” ayo ni amagambo yavuzwe n’Umutoza w’iyi kipe Hernan Dario Gomez. Iyi kipe ukurikije nibyo yagiye itangaza, igiye mu gikombe cy’Isi gushakayo ubunararibonye no kumenyera amarushanwa akomeye. Babonye itike nyuma yo kuba iya gatatu nyuma ya Mexico na Costa Rica, Umukinnyi ngenderwaho ni Gabriel Gomez (Atletico Bucaramanga) Umukinnyi wo kwitega ni Roman Torres (Seatle Sounders) Umutoza wayo ni Hernan Dario Gomez.

27. Tunisia

Iyi kipe yari imaze imyaka 12 itabona itike yo kujya mu gikombe cy’Isi, byuma yuko yirukanye uwari umutoza wayo Henryk Kasperczak kuko yananiwe kugeza iyi kipe muri kimwe cya munani mu gikombe cya Afrika.

Iyi kipe yahise izana umutoza Nabil Maaloul ariwe wayihesheje itike abifabhijwemo n’Abakinnyi nka Muhamed Amine Ben Amor, Youssef Msakni, Wahbi Kazri...Ikina 4-2-3-1, Umukinnyi ngenderwaho ni Youssef Msakni(Al-Duhail) Umukinnyi wo kwitega ni Naim Sliti (Lille ariko watijwe muri Dijon) Umutoza ni Nabil Maaloul.


28. England

Iyi kipe itari yatakaza umukino w’Amajonjora kuva muri 2009, iyi kipe yatozwaga na Fabio Capello yatsinzwe na Ukraine 1-0.

Gareth Southgateniwe wafashe iyi kipe akora impinduka zo kudahamagara umukinnyi nka Wayne Rooney agatangira kubakira ku bakinnyi bakiri bato.

Iyi kipe yayoboye itsinda F ryo ku mugabane w’Uburayi, ikina 3-4-2-1, Umukinnyi ngenderwaho ni Harry Kane(Totenham)Umukinnyi wo kwitega ni Marcos Rashford (Manchester United) Umutoza ni Gareth Southgate.

29. Poland

Iyi kipe yatsinze imikino umunani mu mikino icumi, na Kapiteni wayo Robert Lewandowiski waciye agahigo ko gutsindira iyi kipe ibitego 16 ari byo byafashije iyi kipe gukomera nyuma y’imyaka 12 ititabira igikombe cy’Isi.

Gusa iyi kipe ntishingiye ku mukinnyi umwe kuko n’abandi bakinnyi bitanze. Ikina 4-2-3-1, Umukinnyi ngenderwaho ni Robert Lewandowiski (Bayern Munich), Umukinnyi wo kwitega ni Piotr Zielinsnki(Napoli) Umutoza ni Adam Nawalka.

30. Senegal

Iyi izaba ari inshuro ya kabiri iyi kipe yitabiriye igikombe cy’Isi iri kumwe na Aliou Cisse wari Kapiteni mu gikombe cy’Isi muri 2002 nk’Umukinnyi akaba asubiyemo ari Umutoza w’iyi kipe. Iyi kipe ifite ibifashijwemo n’Abakinnyi nka M’baye Niang, Keita Balde wa Monaco na Sadio Mane wa Liverpool.

Iyi kipe yabonye itike nyuma yo kuzamuka ari iya mbere mu itsinda D, Uko ikina 4-3-3, Umukinnyi ngenderwaho ni Sadio Mane(Liverpool)Umukinnyi wo kwitega ni M’Baye Niang (Inter Millan ariko yatijwe muri Torino),Umutoza ni Aliou Cisse.

31. Colombia

Iyi kipe yagarukiye muri kimwe cya kane muri 2014, Ifite intego yo kongera kwitwara neza nubwo itari mu makipe ahabwa amahirwe.

Iyi kipe ikomeye mu kugarira, ikaba ikoresha Contre attack zihuta cyane ibifashijwe n’Abakinnyi nka James Lodriguez wanabaye Umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’Isi cya 2014 na Ladamer Farcao ukinira Monaco.

Yabonye itike nyuma yo kuzamuka ari iya kane muri Amerika y’epfo. Uko ikina 4-2-3-1, Umukinnyi ngenderwaho ni James Lodriguez (Bayern Munich),Umukinnyi wo kwitega ni Davinson Sanchez(Tottenham),Umutoza ni Jose Pekerman.

Abakinnyi n’Abatoza ba Colombiya bashima Imana kuba babonye itike

32. Japan

Iyi kipe ubusanzwe ikina ihanahana umupira ariko umutoza Vahid Halilhodzic yaje ashaka gukinira kuri Contre attack byatumye Abakinnyi bayo nka Keisuke Honda na Shinji Kagawa badakina muri iyi kipe kuko bananiwe gukina muri ubu buryo bw’uyu mutoza Halilihodzic.

Yabonye itike nyuma yo kuzamuka ari iya mbere mu itsinda B ku mugabane wa Asia, Uko ikina 4-3-3, Umukinnyi ngenderwaho ni Maya Yoshida(Southampton), Umukinnyi wo kwitega ni Yosuke Ideguchi s(Gamba Osaka), Umutoza ni Vahid Halilhodzic.

niyoyitadamour@gmail.com


      

Tanga igitekerezo

-->