Chelsea yegukanye igikombe cya Europa league nyuma yo kwandagaza Arsenal

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 29/05/2019, Saa 23:22:21 Yasuwe inshuro 642

Mu irushanwa ryo ku mugabane w’uburayi rya Europa league ryitabirwa n’amakipe aza akurikiye ayagiye muri Champions league benshi bita ko ari mukuru w’iyi Europa league amakipe abiri yo mu gihugu cy’ubwongereza Chelsea na Arsenal zahuriye ku mukino wa nyuma ikipe ya Chelsea itwara igikombe ku bitego bine

Ni umukino wabereye mu gihugu cya Azberjan mu mugi wa Baku kuri stade yitwa Baku olempia stadium aho umukino watangiye ikipe ya Arsenal isatira cyane gusa na Chelsea nayo ikanyuzamo ikabasatira igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Igice cya kabiri nicyo cyaje gihindura ibintu aho rutahizamu wa Chelsea wigeze no gukinira Arsenal Olivier Giroud yaje gufungura amazamu kumunota wa 49 ku mupira yari ahawe na Eden Hazard. Nyuma ku munota wa 60 Pedro Rodriguez nawe yaje gushyiramo igitego cya kabiri, nyuma y’iminota itanu Eden hazard yaje gutsinda icya gatatu kuri penalite.

Gusa ku munota wa 69 Alex Iwobi w’ikipe ya Arsenal wari winjiye asimbura yaje kwishyura igitego kimwe rukumbi iyi kipe yatsinze gusa ku munota wa72 ikipe ya Chelsea yaje gutsinda icy’agashinguracumu aho Eden hazard yaje gutsinda igitego cya kane ari nako uyu mukino waje kurangira.

Iyi kipe itozwa n’umutoza Mourizio Sarri yegukanye igikombe cyayo cya kabiri cya Europa league mu gihe Emery Unai we yatakaje igikombe ari nako ikipe ye ya Arsenal ibura itike yo kuzakina imikino ya Champions league umwaka utaha.