CECAFA:Amavubi atangiye atsindwa na Kenya

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 3/12/2017, Saa 19:16:18 Yasuwe inshuro 646

Umukino ufungura irushanwa rya CECAFA wahuje u Rwanda n’Ikipe y’Igihugu ya Kenya ntiwahiriye abasore batozwa na Antoine Hey kuko batsinzwe ibitego 2-0 bakanabona ikarita y’umutuku yahawe Myugariro KAYUMBA Soter.

Iyi kipe yagiye muri iri rushanwa ifite intego yo kwitwara neza muri iyi mikino ikanagera no ku mukino wa nyuma nk’uko yari isanzwe ibikora.

Ni umukino batsinzwemo ibitego 2-0 byatsinzwe na Masoud Djuma na Duncan Otieno.

Uyu mukino wabereye kuri sitade ya Bukhungu iri mu mujyi wa Kakamega imbere y’Abafana benshi bari baje gufana ikipe yabo ya Kenya.

Ku munota wa25 myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Kayumba Soter yakoreye ikosa Umukinnyi w’Ikipe ya Kenya mu rubuga rwa penariti niko guhabwa ikarita y’Umuhondo banatanga Penariti yaje kwinjizwa neza cyane na Masoud Djuma.

Nyuma yo gutsindwa iki gitego Amavubi ntiyacitse intege dore ko Abakinnyi nka Mico Justin na Biramahire Abedy bagiye babona uburyo bwo gutsinda ariko bakirangaraho.

Nyuma yo kubona ko Abakinnyi b’u Rwanda bari kwirangaraho, Ku munota wa 37 uwitwa Duncan Otieno wa Kenya yatereyeye ishoti kure mu izamu ry’Amavubi ariko Bakame agerageza kuwukuramo biranga kiba kibaye igitego cya kabiri cya Kenya.

Mu gihe Amavubi yashakaga kwishura, ku munota wa 50 Kayumba Soter yongeye gukora ikosa ahabwa indi karita y’Umuhondo, ahita yerekwa ikarita itukura niko guhita asohoka mu Kibuga.

Umutoza w’Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yahise akora impinduka asimbuza abakinnyi ariko ntibyagira icyo bitanga.

Mu mukino uzakurikiraho, u Rwanda ruzahura n’Ikipe y’Igihugu ya Zanzibar yomu birwa bya Zanzibar bibarizwa mu gihugu cya Tanzaniya ku wa kabiri, nyuma bakine n’Ikipe y’Igihugu cya Tanzaniya.


niyoyitadamour@gmail.com


      

Tanga igitekerezo

-->