CAF: Rayon sports na APR FC ntayabashije gukomeza mu marushanwa zarimo.

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 19/03/2018, Saa 08:52:46 Yasuwe inshuro 822

Amakipe yari ahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya CAF ari yo APR FC na Rayon sports zose ntayabashije gukomeza mu kiciro gikurikiyeho.
Ubwo imikino nyafurika yakomezaga mu mpera z’icyumweru gishize, ku wa Gatandatu APR FC yasabwaga gutsinda ngo ibone itike ikomeza muri CAF confederation cup.
APR FC yaje gutsinda ikipe ya Djoliba FC yo muri Mali 2-1 ariko n’ubundi birangira isezerewe kuko yasabwaga nibura ibitego 3-1 .
Igitego ikipe ya Djoliba FC yatsindiye mu Rwanda cyatumye ikomeza nubwo amakipe yombi ku giteranyo cy’imikono yombi byari ibitego 2-2. Aho ni ho urugendo rwa APR FC rwahise rurangirira.
Undi mukino wari utegerejwe cyane n’abakunzi ba ruhago ni uwahuje Rayon sports na Mamelodi sundown yo muri Africa y’epfo ku cyumweru.
Muri uyu mukino, Rayon sports yasabwaga nibura kunganya. Ariko ntibyayihiriye kuko nyuma yo kwinjizwamo 2-0, nayo yihise isezererwa mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF champions league) ariko yo ikazakomeza muri CAF confederation cup.

JBMUKUNDENTE@rdn


      

Tanga igitekerezo

-->