CAF confederation cup: Rayon Sports FC yanganyije na Young Africans

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 17/05/2018, Saa 07:45:14 Yasuwe inshuro 645

Mu gikombe cya CAF confederation cup Rayon Sports yari yasuye Yanga yo muri Tanzaniya aho umukino warangiye banganyije ubusa ku busa.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa 6:00 ku isaha y’i kigali mu Rwanda

Abakinnyi RayonSports yabanje mu kibuga
1.Ndayishimiye Eric
2.Ange Mutsinzi Jimmy
3.Rutanga Eric
4.Mugabo Gabriel
5.Manzi Thierry
6.Mugisha Francois
7.Nyandwi Saddam
8.Kwizera Pierrott
9.Ismailla Diarra
10.Manishimwe Djabel
11.Shabani Hussein Tshabalal

Abasimbura
12.Ndayisenga Kassim
13.Irambona Eric
14.Yannick Mukunzi
15.Muhire Kevin
16.Bimenyimana Caleb
17.Chist Mbondi
18.Mugume Yassin

Nk’uko bigaragara kuri Twitter ya CAF ikipe ya Rayon sports niyo yihariye umupira ku kigero cya 51% ,dore ko yagiye ihusha uburyo bukomeye imbere y’izamu cyane ku ruhande rwa Diarra wagiye abona uburyo bwo kuba yafungura amazamu bikanga igice cya mbere kihariwe na Rayon sports bagiye ku ruhuka ari ubusa ku busa.

Igice cya kabiri RayonSports yakoze impinduka yinjiza Muhire Kevin naho Manishimwe Djabel arasohoka Rayon sports yakomeje gusatira ariko bikaba ibyubusa dore yaje no kubona uburyo bwo bwo gutsinda igitego ariko Diarra bikarangira ahushije igitego.

Mbondi yaje kwinjira mu kibuga bakomeza kwataka haza kuboneka uburyo bw’igitego ariko umusifuzi aracyanga ari nako umukino waje kurangira ari ubusa ku busa.

Ababonye umukino babonye ko ikipe ya Rayon sports ubusatirizi bwayo hakirimo ikibazo kuko batabashije kubyaza umusaruro amahirwe babonye imbere y’izamu.

Undi mukino uko warangiye
Gor Mahia 0:0 USM Alger



      

Tanga igitekerezo

-->