Breaking news: Rayon Sport ibonye umutoza mushya w’unuzungu

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 21/09/2019, Saa 16:14:00 Yasuwe inshuro 986

Ikipe ya Rayon Sport abenshi bakunda kwita Gikundiro, amakuru aturuka muri iyi kipe aremeza ko imaze kubona umutoza mukuru nk’uko bimaze kwandikwa ku rukuta rwa twitter rw’iyi kipe ikundwa n’abatari bacye mu Rwanda. Uu mutoza mushya yitwa Javier Martnez Espinoza

Iyi kipe ibonye umutoza mushya, mugihe muri aya masaha yo kuri uyu wa gatandatu iri gukina umukino wa gicuti n’ikipe ya Etoile de l’Est.

Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sport Nkurunziza Jean Paul yabwiye itangazamakuru ko, uyi mutoza Javier Martinez Espinosa ukomoka muri Mexique yasabwe kuyiha ibikombe bibiri, Icy’Amahoro n’icya Shampiyona.