Boneza Ball mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge

Yanditswe na AKIMANA Erneste Kuwa 23/09/2018, Saa 10:50:59 Yasuwe inshuro 374

Kuri uyu wagatanu tariki ya 21 Gicurasi , Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro ,hasojwe imikino y’Umukino wa BONEZA BALL, Ku Kigo cy’Urubyiruko cya Rusizi aho bari bafite intego yo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Rumwe mu rubyiruko baganiriye na Rwandadaily news bavuze ko iyi mikino ibafasha kumenya ibibi by’Ibiyobyabwenge ndetse nuko babyirinda.

shimwe Patrick ukomoka mu Karere ka Nyamasheke avuga ko iyi mikino ibarinda kujya mu dutsiko twabishoro mu ibiyobyabwenge.Yagize ati" Uyu mukino udufasha kuruhuka kuburyo biturinda ikintu cyiturangaza kuko ntabwo twabona umwanya wo kujya mu gakungu kababinywa".Akaba asaba abikoresha ko bari bakwiye kubireka kuko ntakiza cyabyo.

wahanze uyu mukino wa Boneza ball Ngirinshuti Jonas avuga ko ibiyobyabwenge bikwiye kwirindwa yaba mu baturage ndetse n’urubyiruko.

Yagize ati " Icyo urubyiruko rugomba kumenya ko ibiyobyabwenge ari bibi kuko ntabwo byangiza ababinywa ahumbwo byanduza n’abandi.Bityo bigatuma uwari wese afata ingamba zo kubirwanya aho birihose bafatanyije n’ubuyobozi".

Ikipe zegukanye igikombe mu bakobwa cyegukanwe na GS saint Bruno Gihundwe, mu Bahungu cyegukanwa n’Akarere ka Rusizi naho mubafite ubumuga cyegukanwa n’akarere ka Nyamasheke.

Ibigize ikibuga cya Boneza ball

Ikibuga cya Boneza ball kiba gifite uburebure bwa Metero 28 naho umugari bukaba Metero 14. Iki kibuga kigabuyemo 2 aho buri gice gifite Metero 14/14 kikagira uduce 3: Urutavogerwa (imbere munsi y’imbonezo), Urugwambere n’Urugwanyuma(m7x m14).

Ibice bibiri bitandukanywa n’umurongo witwa Umwatagati ushinzeho 2 zihagaze zifite hagati ya M 2,5 na M 3, zizirikwaho imigozi 2 imanikwaho imbonezo babonezamo umupira batsinze ibitego.

Aho umukino umaze kugera hirya no hino

Ni ku rubyiruko rwo mu karere ka Rusizi (hari amakarabu (Clubs) atatu akiri gushakisha ubuzima gatozi), Hari kandi abasore bavuye i Kigali muri Nyamirambo, baza kuwiga i Rusizi nyuma yo kuwiga ubu nabo bamaze gushinga amakipe abiri. Nabo ntibahagaze ahubwo batangiye kuwigisha abandi. Urugero atanga ni uwavuye i Nyanza ajya kuwiga i Nyamirambo none ubu afite amakipe y’abakobwa n’ayabasore atoza, ndetse agiye gutangiza n’iyabafite ubumuga.

Nyuma y’ibi bikorwa Jonas amaze gukora asanga uyu mukino umuha ikizere cy’uko uramutse witaweho nk’igihangano nyarwanda,ushobora kugera kure bishoboka aho atanga urugero nko muri Olympic. Gusa n’ubwo amaze kugera kuri ibi byose asanga hakiri imbogamizi zitandukanye harimo kubura ubushozi buhagije ngo abashe gusakaza uyu mukino hose. Ikindi asanga kugeza ubu kimubera imbogamizi ni uko nta bikoresho bihagije afite kuko n’ubwo ngo utasaba ibikoresho bihambaye ariko abawukora batari babona ibikenewe.

Boneza Ball ni umukino wavuye ku gitekerezo Ngirinshuti yagize mu nzozi mu 2011; ateganya gutangira kuwigisha mu bigo by’amashuri no mu by’urubyiruko hagamijwe kuwusakaza hose.



Akimana Erneste


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Sindikubwabo Emmanuel   |   ku wa 23/09/2018, Saa 14:53

    Uyu mukino nyarwanda ukomeje guhuza abanyarwanda b’ingeri zose. Ubutumwa bwatangiwe muri iyi mikino ni ingenzi kandi bukenewe na benahi. Iki gikorwa ni icyo gushimwa rwose! Mboneyeho kubwira uwahimbye umukino Ngirinshuti Jonas n’abo bafatanya mu guteza imbere uyu mukino, nti "Muge mbere." Gushaka ni ugushobora. Imikino iva hanze igaheaha ishema amahanga, turayikina tukanayishoramo imari. Kuki tutashora imari muri Boneza Ball?

Tanga igitekerezo

-->