Bamwe mu basesenguzi bakomeye batangaje amakipe babona azatwara igikombe cy’Isi

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 13/06/2018, Saa 12:47:08 Yasuwe inshuro 653

Mu gihe habura umunsi umwe ngo mu gihugu cy’Uburusiya hatangire imikino y’igikombe cy’Isi, Abasesenguzi bakomeye ndetse bamwe bigeze no gukina umupira w’Amaguru ubu bakaba ari abasesenguzi kuri amwe mu ma televiziyo akomeye, bagiye batangaza amakipe babona afite ubushobozi bwo kuzatwara iki gikombe cy’Isi uyu mwaka.

Dore uko aba basesenguzi bagiye batangaza amakipe babona azagitwara:

1.Gary Lineker yagize ati:"Bimaze kumenyerwa ko iyo kino gikombe cy’Isi cyabereye ku mugabane w’Uburayi ari ikipe yo kuri uyu mugabane igitwara kandi koko uyu mugabane ufitemo amakipe menshi kandi akomeye. Ikipe y’Ubudage ihora ikomeye kandi nayo izaba iri hafi aho ku gikombe, Ubufaransa nabwo bufite abakinnyi bakomeye bizabafasha nibakinira hamwe ariko njye ndi uhitamo ikipe imwe izagitwara nahitamo Espanye bafite ikipe ihora ikomeye kandi bose bakina neza cyane. Brazil yo ihora iri hafi aho ariko sinkunda imikinire yayo"

2.Kevin Kilbane yagize ati:"Ni Espanye, kubera ko uburyo bakinira hamwe nk’ikipe nibwo bugezweho mu mupira w’amaguru kandi ifite abakinnyi bakuze bamenyereye gutwara ibikombe no mu makipe yabo bakinamo."

3.Alan Shearer yagize ati:"Njye ndi kumwe na Brazil, niteze byinshi kuri Gabriel Jesus ukiri muto ufite impano kandi afite ingufu".

4.Mark Lawrenson yagize ati:"Nkeka ko gutsindwa ibitego 7-1 n’ikipe y’Ubudage muri kimwe cya kabiri muri 2014, ni ikintu gikomeye ku ikipe ya Brazil ishaka gukuraho. Bigiye kumera kimwe no muri 2002 ubwo batwaraga igikombe cy’Icyisi nyuma yuko bagitakaje ku mukino wanyuma mu 1998. Ronaldo yaatsinze ibitego ku mukino wanyuma nuko batwara igikombe ibintu nizeye neza ko na Neymar azakora mu Burusiya afasha Brazil kugitwara".

5.Chris Sutton yagize ati:"Ntiwakibagirwa Ubufaransa, nkuko bisanzwe bizaba ari ibicika,bafite ikipe ifite abakinnyi bakomeye kandi bashoboye."

6.Frank Rampard yagize ati:"Ubufaransa n’Ububirigi niyo makipe akomeye muri iri rushanwa ukurikije kuri buri mukinnyi ariko njyewe ndaha amahirwe Ubudage kubera uko bakinira hamwe nk’ikipe bafite imitekerereze y’intsinzi mu gihe abandi baza bari gukeka".

7.Rio Ferdinand yagize ati:"Sinkeka ko hari ikipe ya nyayo naha amahirwe, Ubufaransa bufite abakinnyi beza ariko njye ndaha amahirwe ikipe y’Ubudage kubera ubunararibonye bwo gutwara ibikombe ifite".

8.Alex Scott yagize ati:"Ikipe y’Ubudage ifite abakinnyi bakiri bato bafatanyije n’abandi bakuze bamenyereye irushanwa banagitwaye, nkeka ko bazabikora neza".

9.Jermaine Jonas yagize ati:"Bizaba bitunguranye Ubudage nibudatwara iki gikombe cy’Isi kuko banabyerekanye umwaka ushize batwara igikombe cya confederation cup kandi bakoresheje ikipe nakwita ko ari iya kabiri".

Igikombe cy’Isi kizatangira kuwa kane tariki ya 14/06/2018 aho umukino wa mbere uzahuza igihugu cy’Uburusiya cyakiriye iri rushanwa na Arabia Saudite.


      

Tanga igitekerezo

-->