Aspor ihawe isomo rya ruhago itsindwa na Rayon 5-0

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 7/02/2018, Saa 21:00:23 Yasuwe inshuro 1759

Umukino ubanza wa 1/16 w’igikombe cy’amahoro, ikipe ya Aspor ije guhabwa isomo rya ruhago itsindwa na Rayon sports ibitego 5-0,umukino wari wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Ibitego bya Rayon sports byatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 8 na 40 w’igice cya mbere ,mu gice cya kabiri Kwizera Pierrot wari kapiteni muri uwo mukino aterekamo igitego cya 3 ku munota wa 61 naho ku munota wa 67 Djabel yongera kutsinda igitego cya 4 aricyo cya 3 yari atsinze muri uwo mukino.

Ahagana ku munota wa 90 w’umukino Yannick Mukunzi yaje gutegerwa mu rubuga rwa mahina batanga penaliti ,Diarra awutereka mu rushundura ari nako umukino waje kurangiza ari ibitego 5-0.

Indi mikino uko yaje kurangira

Aspor 0-5 Rayon Sports
Sorwathe 0-1Espoir
Intare 1-2 Marines
Pepiniere 2-1Gicumbi
Hope Fc 0-0 Mukura VS
Vision 1-1 AS Muhanga
Etoile de l’est 0-1 Etincelles
Miroplast Fc 0-0 SunriseFc
United Stars 0-0 La Jeunesse

Imikono yo kwishyura iteganyijwe mu byumweru bibiri biri imbere.

Tw:@jmukundente


      

Tanga igitekerezo

-->