Nyuma y’aho umukino w’igikombe kiruta ibindi usubukuriwe kuri uyu wa Gatatu ,ukabera kuri Stade ya Kigali, Rayon Sports niyo yegukanye igikombe kuko yashoboye kurinda ibitego byayo 2-0 APR yari yatsindiye i Rubavu mbere y’uko amatara azima umukino ugasubikwa.
Rayon Sports ikoze amateka yo gutwara ibikombe 3 mu gihe gito cyane , kuko iherutse gutsinda Etincelles ibitego 2-0 yegukana igikombe cya Fezacup, nyuma y’icy’Agaciro yegukanye mu cyumweru gishize, none ikaba itwaye Super Cup itsinze APR 2-0.
Rayon Sports kandi yanditse andi mateka yo kurusha imbaraga umukeba kuko imaze kuyitwara ibikombe 2 bahataniraga ; Agaciro cup, na Super Cup.
Twitter:@AugustMulindwa