AS Muhanga yanyagiye Musanze,Ruremesha yikoma abasifuzi

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 31/10/2018, Saa 09:34:00 Yasuwe inshuro 639

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda (ARPL)yakinwaga ku munsi wayo wa 3 aho ikipe ya as Muhanga ibashije gutsinda ikipe ya Musanze ibitego 2-0 kuri stade y’akarere ka Muhanga mu mwambaro mushya yakoresherejwe na hoteri ya Splendid ikorera muri aka karere.

Ni umukino watangiye ikipe ya Musanze FC yataka bikomeye ndetse ibona amahirwe ariko ntiyabasha kuyabyaza umusaruro ngo ibe yabona igitego inakomeze kuyobora igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Igice cya kabiri cy’umukino kigitangira ikipe ya As Muhanga yatangiranye ingufu ndetse ku munota wa 53’ haboneka penalite yinjizwa neza na Nkurunziza Didier bitatinze ku munota wa 57’ haboneka ikindi gitego cyatsinzwe na Bizimana Yannick acenze abakinnyi bakina inyuma mu bugarira.

Abafana ba AS Muhanga hamwe n’umuyobozi w’ikipe Ndayisaba bishimiraa intsinzi

As Muhanga, Ababanjemo: Isingizwe Patrick (30)GK, Niyomungeri yves (2),Himbaza Jacques (3),Kagaba obed (16),Turatsinze John (12),Rucogoza elias (4),Ntirushwa Aime (11),Habimana Youssuf (9),Bigirimana shaban (7),Bizimana Yannick (10),Nkurunziza Didier (16).

Abasimbura: Twagirayezu aman (1)GK, Lomami Andre (17),Hakundukize adolphe (8),Niyokwizerwa Celestin(5),Nizigiyimana Junior(6),Ruboneka Jean Bosco (14),Munyeshuri Aaron (15).


Musanze FC, ababanjemo:
Ndayisaba Olivier (12) GK, Kayigamba jean Paul(18),Barirengako Frank (6), Mbonyingabo Regis (25),Habyarimana Eugene (2),Niyonkuru Ramadhan (8),Dushimumugenzi Jean (24),Nduwayo Valeur (13),Kyrene Muhamed Med (23),Harerimana Obed (17),Imurora Japhet © (7)

Abasimbura: Gikamba Ismael (5), Shema Innocent (42) GK, Iradukunda Laurent (16), Hakizimana Francois (3), Uwamungu Musa (12),Tuyisenge Pekeyake (20),Mugenzi Cedric (22).

Mbere y’umukino amakipe yombi yari yahize gutsinda

Abatoza batangaje iki?

Umutoza wa Musanze fc,RUREMESHA Emmanuel yavuze ko abasifuzi bamusifuriye nabi batumye atakaza umukino ndetse ko ibi bintu by’abasifuzi nibikomeza gutya ntaho uyu mupira w’urwanda ntaho waba werekeza akongeraho ko abanyamahanga afite bamwe bakigowe n’ibyangombwa.

Yagize ati"Natwe ntago twakinnye neza ariko ikigaragara nuko ababasifuzi bagiye badusifurira nabi bakirengagiza amakosa amwe namwe y’ikipe twakinaga kuko penaliti badutsinze natwe banze kuyiduha, ndibaza ngo uyu musifuzi uzasifura igikombe cy’Isi nibi azajyana ko ntago ari byiza nibararame badukiranure utsinze atsinde adafashijwe".

Yongeraho ko kuba adafite Bokota Kamana Labama bikomeje kumubangamira ndetse ko ibyangombwa basabwa bidatuma akina ndetse muri rusange nandi makipe afite iki kibazo cy’abanyamahanga.

Umutoza wa As Muhanga,Mbarushimana Abdou avugako we abakinnyi be agenda bahinduranya kugirango batange umusaruro akanemeza ko azakomeza kugerageza guhuza neza umukino w’abakinnyi kugirango akomeze kwitwara neza.

Yagize ati"Nkuko mubibona namwe si bibi kuko nabo dushyiramo bagakina bagerageza kwitwara neza cyane kuko tubasha guhuza umukino kandi bizakomeza kugirango dukomeze kwitwara neza ,ikindi nuko tunafite urugendo ruzerekeza I Kirehe tugoma kurutegura kandi nibaza impamvu aba basore banjye badahamagarwa mu ikipe y’abato, abafana turabashimira cyane kuko badufasha".

Iyi kipe yiyongereye ku makipe afite abaterankunga n’abafatanyabikorwa nka Rayon sport fc (skol,Bonanza,Radiant), Musanze fc (Gorilos nabakora inzoga zisembuye),Etincelle (fezabet),Mukura Victory sport(Volcano Express) naho As Muhanga ikazambara imwe mu mahoteri afite inyenyeri 3 ikorera muri aka karere Splendid Hotel Muhanga nkuko bizaba byanditse ku mwambaro wayo uzaba wiganjemo ibara ry’umuhondo ndetse n’ibara ry’ubururu kandi baracyashakisha nabandi baterankunga kuko bafite benshi bashaka kuyifasha.

Indi mikino yabaye kuri uyu wa 3o Ukwakira 2018

Gicumbi 0-1 Police
As muhanga 2-0 Musanze Fc
Espoir fc 2-1 Amagaju
Etincelle 0-2 Kiyovu sports

Indi mikino igomba kuba ku wa 31 Ukwakira 2018

Mukura Victory Sport vs Bugesera (15:30) Huye stadium
APR FC vs Kirehe fc (15:30) Kigali stadium
Marine fc vs As Kigali (15:30) Umuganda
Umukino ugomba kuba ku wa 1 ugushyingo 2018
Sunrise vs Rayon sport (15:30) I Nyagatare

Gusa shampiyona izakomeza mu mpera ziki cyumweru kuri uyu wa gatanu taliki ya 2 Ugushyingo 2018.

AKIMANA Jean de Dieu /rdn - Muhanga


      

Tanga igitekerezo

-->