As kigali ku mwanya wa mbere by’agateganyo nyuma yo kwihererana Kirehe FC

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 18/02/2018, Saa 00:09:34 Yasuwe inshuro 571

Ubwo hakinwaga umunsi wa 11 wa shampiyona yu Rwanda As Kigali nyuma yo kwihererana kirehe FC iraye ku mwanya wa mbere by’agateganyo.

Ni umukino wabereye kuri sitade ya Kigali i nyamirambo wo k’umunsi wa 11, kuri uyu wa gatandatu usize As Kigali yicaye ku mwanya w’icyubahiro nyuma yo kunyagira ikipe ya Kirehe FC ibitego 3 -1, ni ibitego byatsinzwe na Ndahinduka Michel bakunze kwita Bugesera, Ndayisaba Hamidou na Ntwali Evode naho igitego kimwe rukumbi ku ruhande rwa Kirehe cyatsinzwe na Uwimbabazi Jean Paul.

Uko indi mikino yarangiye:

Musanze Fc 0-0 Gicumbi Fc
Marines Fc 0-1 Police Fc
Amagaju Fc 2-2 Espoir Fc

Kuri iki cyumweru Kandi shampiyona irakomeza mu gihe Kiyovu sports yatsinda Bugesera FC izahita yisubiza umwanya wayo wa mbere, indi mikino iteganyijwe ejo ku cyumweru Entincelles izahura na Miloplast FC naho Sunrise yakire Mukura vs.

Urutonde uko ruhagaze mu makipe atatu ya mbere:

As Kigali 21
Kiyovu sport 20
Rayon sports 18

Ifoto :Ruhagoyacu


      

Tanga igitekerezo

-->