ARPST:RLRC yegukanye igikombe itsinze RISA ku mukino wa nyuma

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 26/01/2019, Saa 15:40:44 Yasuwe inshuro 531

Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko(RLRC) yaraye yegukanye igikombe cya Shampiona ihuza ibigo bya leta na za Minisiteri (ARPST) nyuma yo gutsinda Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazabumenyi (RISA).

Uyu mukino wishiraniro wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Mutarama 2019, kuri Sitade ya Kicukiro iherereye muri IPRC.

Ikipe ya RLRC yabanjemo

Ni umukino utoroheye impande zombi ku buryo hitabajwe penaliti nyuma y’aho iminota 90 y’umukino yo yarangiye zinganyije 1-1.

RISA ni yo yafunguye amazamu mu minota ya nyuma y’igice cya 2, ariko ibyishimo by’abafana b’iki kigo ntibyamaze iminota irenga 5 kuko RLRC yahise yishyura icyo gitego, umukino urangira zinganyije.

Hakurikiyeho gutera penaliti nk’uko amategeko agenga iri rushanwa abivuga, maze RLRC yinjiza 4 kuri 3 za RISA, ubwo ibyishimo bisakara ku mitima y’abayobozi, abakozi n’abandi bafana ba RLRC.

Ubutumwa bwifuriza intsinzi RLRC kuri Twitter

Kapiteni w’ikipe Froduard Munyengabe uzwi nka Catania, ashima imbaraga zakoreshejwe kugira ngo iyi kipe yegukane igikombe akanasaba ko nta mpamvu n’imwe yatuma habaho gutezuka.

Naho ubuyobozi bwo bushima ubufatanye bw’impande zose, ibintu byanatanze umusaruro wavuyemo gutwara igikombe.

RLRC yageze ku mukino wa nyuma imaze gukuramo amakipe ya MITEC, MINIYOUTH na RTDA nyuma yo kuzamuka mu itsinda ryayo ari iya 1.

Umuhango wo gutanga igikombe uzabera kuri Stade Amahoro, kuwa Gatandatu, tariki 02/02/2019.

Amafoto

Ibyishimo byo gutwara igikombe

Umuzamu Didier wakoze akazi gakomeye arishimana na mugenzi we bakinana

Bishimiye intsinzi y’igikombe

      

Tanga igitekerezo

-->