Areruya Joseph yegukanye Tour de l’Espoir muri Cameroun

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 5/02/2018, Saa 15:33:06 Yasuwe inshuro 277

Umunyarwanda Areruya Joseph w’imyaka 22 ni we waraye yegukanye irushanwa ryo gusiganwa ku magare Tour de l’Espoir ryaberaga muri Cameroun, anabona itiki yo kuzitaba irushanwa Tour de France ariko ku bo mu kigero cy’abatarengeje imyaka 23 .

Gutsinda kwa Areruya gusa n’ukwatunguye abantu kuko uduce tubiri tubanza ntiyari yaje imbere, kuko yari yabaye uwa 5 n’uwa 6 mu duce twatsinzwe n’abasore bakomoka muri Eritrea.

Ku gace ka Gatatu ni bwo uyu musore wari uherutse kwegukana La Tropicale Amissa Bongo, yakoze ibisa n’ibitangaza, asoza agace ari ku mwanya wa 2 inyuma y’undi Munyarwanda Samuel Mugisha mu gihe Abanya Eritrea bari basigaye inyuma cyane.

Agace ka 4 ari na ko ka nyuma k’irushanwa, Areruya yakarangije ari uwa 4, ariko abamuje imbere batamusize igihe kigaragara bituma aba uwa mbere harebwe ibihe byakoreshejwe mu irushanwa ryose.

Uyu musore ukinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afrika akomeje kwigaragaza cyane.

Mu gihe kitarenze amezi 3 amaze kwegukana amarushanwa 3 akomeye.

Irya Tour du Rwanda yatwaye mu kwezi kwa 11, Amissa Bongo yatwaye mu kwezi gushize kwa mbere ndetse n’iri rya Tour de l’Espoir .

Ku rutonde rw’Africa, ubu uyu musore arabarizwa ku mwanya wa 3.
BBC

Areruya Joseph ni muntu ki?


      

Tanga igitekerezo

-->