APR FC iherutse kuzana umutoza mushya isezerewe itarenze umutaru muri CAF Confederation Cup

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 17/03/2018, Saa 22:06:18 Yasuwe inshuro 243

Nyuma yaho ikipe ya APR FC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup izaniye umutoza mushya, ndetse igasubika nimwe mu mikino ya shampiyona ngo ikunde izitware neza, iranze irasezererwa itarenze umutaru.

APR FC isezerewe na Djoliba AC yo mugihugu cya Mali nubwo umukino warangiye APR itsinze ibitego bibiri kuri kimwe cya Djoliba, ni nyuma yaho nayo yari yatsindiwe muri Mali igitego kimwe kubusa ariko kubera igitego cyo hanze APR FC ihita isezererwa.

Mu mukino wo kuri uyu wa Gatandatu wabereye kuri Stade Amahoro amakipe yombi yatangiye asatira cyane ariko biza guhira Djoliba AC ibona igitego hakiri kare cyane ku munota wa 10 gitsinzwe na Siaka Bakayoko.

APR FC ntiyacitse intege nayo yahise itangira kotsa igitutu izamu rya Djoliba AC biza no kuyihira ku munota wa 19 yishyura igitego gitsinzwe na Bizimana Djihadi ku ishoti rya kure yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

APR FC yasabwaga nibura ibitego bindi bibiri kugira ngo ibone itike yakomeje gushaka igitego cya kabiri igahererekanya neza hagati mu kibuga biza kuyiha umusaruro ku munota wa 76 ku ishoti ryatewe na Bizimana Djihad wigaragaje cyane umuzamu awugaruye Innocent Nshuti ahita aboneza mu rushundura biba bibiri kuri kimwe cya Djoliba arinako umukino waje kurangira.

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa APR FC:

Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rugwrio Herve, Buregeya Prince, Mugiraneza Jean Baptiste, Djihad Bizimana, Issa Bigirimana, Iranzi Jean Claude, Muhadjili Hakizimana, Nshuti Savio Dominique.

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Djoliba AC:

Adama Keita , Siaka Bagayoko , Emile Kone, Aboulaye Diaby, Mamatou Kouyate, Umar Kida, Mamadou Cisse, Seydou Diallo C, Naby Soumah, Cheick Nian, na Boubacar Traore.

Abakinnyi b’ikipe ya Djoliba babanje mukibuga
Ibyishimo by’abafana ba APR FC ntibyageze kundunduro

      

Tanga igitekerezo

-->