Amb.Olivier Nduhungirehe yahishuye ikipe afana mu Rwanda

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 26/02/2018, Saa 16:32:07 Yasuwe inshuro 1715

Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga Amb.Olivier Nduhungirehe, abinyujije ku rukuta rwa Twitter yahishuye ko hano mu Rwanda afana ikipe ya Mukura VS yo mu karere ka Huye.

Ni gacye uzabona abayobozi berura ku mugaragaro bakavuga amakipe bafana hano mu Rwanda , nyamara uyu muyobozi yasubije kuri Twitter uwari umubajije ikipe afana amubwira ko Mukura ari yo kipe afana kuva akiri umwana bitewe n’uko n’umubyeyi we yayifanga.

Kuri Twitter yagize ati:"Kuva navuka mfana Mukura. Iwacu ni i Huye kandi na Papa yarayikundaga cyane. Sinshobora rero gucikwa umukino wa Mukura wabereye i Kigali."

Mukura Victory sports yashinzwe mu mwaka 1963 ariko kugeza ubu ntirabasha kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda.

Uretse Mukura hanze afana Olympic de Marseille, mu Bwongereza agafana Arsenal.

Mu bindi,Nduhungirehe akunda umuziki wo mu bwoko bwa Country (country music) na Regaen nk’uko yigeze kubibwira Izuba rirashe mu mwaka wa 2015.

Kuri Twitter yahishuye ko afana Mukura

      

Tanga igitekerezo

-->