Amb.Olivier Nduhungirehe asanga abafana ba Kiyovu batwitse umwenda w’amabara ya Rayon bakwiye guhanwa

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 23/04/2018, Saa 12:25:06 Yasuwe inshuro 3309

Umunyamabanaga wa Leta muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ,ubutwererane n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba Amb.Olivier Nduhungirehe aramaganira kure igikorwa cya bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports batwitse umwenda ugaragaraho amabara y’ikipe ya Rayon Sports.

Ejo kuwa Cyumweru nibwo habaye umukino wahuje Rayon Sports na Kiyovu Sports uza kurangira ikipe zinganyije ibitego 2 kuri 2.

Kiyovu Sports niyo yahabwaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino kuko ariyo yayoboye umukino igihe kinini ndetse ikajya inabanza igitego Rayon ikakishyura biruhira kunganya.

Nyuma y’uyu mukino hagaragaye abafana ba Kiyovu batwitse umwenda w’ubururu(Ushushanya Rayon Sports) bavuga ko banga Rayon.

Ni ibintu bitashimishije abakunzi ba Rayon Sports kuko nk’abibumbiye mu itsinda ryitwa Gikundiro Forever bahise bafata iyo foto bakayishyira kuri twitter yabo banabimenyesha inzego zitandukanye z’abayobozi bafite aho bahurira na ruhago, bandikaho ngo"This is too bad" bisobanuye ngo "Ibi ni bibi cyane."

Ibi rero ni byo byatumye Amb.Olivier Nduhungirehe wo muri Ministeri y’ububanyi n’Amahanga agira icyo abivugaho aho yagaragaje ko atari ibyo kwihanganirwa ahubwo ko bikwiye guhanwa n’amategeko.

Ati:"Iyi ni hooliganisme igomba guhanwa n’amategeko. Ntabwo dushobora kwemera ubushotoranyi nk’ubu bushobora kugarura imvururu mu Rwanda."

Ubutumwa yanditse kuri Twitter

Ubusanzwe Nduhungirehe ni umukunzi wa Ruhago, mu Rwanda afana Mukura VS naho hanze yifanira Arsenal mu bwongereza na Olympic de Marseille yo mu Bufaransa.

Uyu muyobozi kandi akunze kugira icyo avuga ku myitwarire y’abafana iyo hari ibyo abona bikwiye gukosoka.

Nko mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka aherutse kwerura yemeza ko bamwe mu bafana ba Rayon badakunda igihugu kuko bafannye ikipe ya Djoliba yo muri Mali mu mukino yahuriragamo na APR FC byanarangiye iyikuyemo.

Kiyovu Sports nta cyo iratangaza ku myitwarire y’aba bafana bayo, icyakora hari ubutumwa buri guhererekanywa ku mbuga nkoranyamabaga bivugwa ko bwanditswe na Perezida w’abafana b’iyi kipe buvuga ko Kiyovu Sports yitandukanyije n’abo bafana.


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Titi   |   ku wa 23/04/2018, Saa 14:10

    Ndizera kubwe atakabyise ubushotoranyi kuko ntakidasanzwe, agereranye ibikorwa naba fans ba Rayon, guhamba ibya kiyovu, imyambaro yakozwe ifite slogan ivuga"THE UNDERDOGS OF ALL TIME KIYOVU SPORTS" ndibaza amakuru afite ari make....

  • 2

    kamali   |   ku wa 23/04/2018, Saa 18:22

    Abobafana ba kiyovu nukubakurikirana hakirikare ubutaha bazateza imvururu kuko kiriya kimenyetso bagaragaje sicyo mu rwanda ahubwo bafungwe

  • 3

    M.   |   ku wa 23/04/2018, Saa 20:24

    Igitekerezo* njye ndi umufana wa APR ariko biriya Aba Yovu bakoze babihanirwe kuko mubiretse ubutaha na ba Rayon bazakora ibirenzeho.

  • 4

    John   |   ku wa 23/04/2018, Saa 23:08

    Abayovu bamwe kuva kera biyerekana kuriya nk’abanga Rayon sp ikizabakubwira barangwa no kwiyomeka aho bakeka imbaraga!
    Bagira ubugambo bushotorana no kurakazwa n’amazi nk’abana niyo nta mpamvu bafite!
    Biyita ko bazi ibya ruhago ariko wareba ibyo bakora ugaheba kuko abenshi ni gake binjira biyishyuriye ubundi binjira cya gihe umupira ujya kurangira bafunguye imiryango umbeshyuza azajye ku mukino Kiyovu sp yakiriye ubarebe baba ari benshi!
    Bagabanye amagambo bafashe team yabo!

  • 5

    Aimable   |   ku wa 24/04/2018, Saa 08:18

    kuvuga ko ikipe ari underdog ntabwo ari igitutsi nuko imwe muzikina haba harimo ihabwa amahirwe menshi yo gutsinda umukino.
    Ikindi nuko ikosa ridakosorwa n’irindi.
    Two wrongs don’t make a right , nabo nibakosa bazabihanirwe.
    Kwigana imico yahandi itari myiza ntacyo bitwungura.

Tanga igitekerezo

-->